Politiki nshya y’itangazamakuru izagena uburyo ryahabwa ubushobozi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko muri Politiki nshya igenga umwuga w’itangazamakuru hazagenwa uburyo ryahabwa ubushobozi bwaba ubuturutse muri Leta cyangwa mu bafatanyabikorwa.

Ibi ngo bizarifasha kurushaho kugira uruhare mu gutanga umusanzu waryo mu kubaka Igihugu, kuko rizaba ribonye ubushobozi butuma rirushaho gukora neza.

Byagarutsweho tariki 25 Werurwe 2022, mu nama yabereye i Kigali ihuje inzego zitandukanye harimo iza Leta ndetse n’iz’abikorera ariko zifite aho zihuriye n’itangazamakuru, barebera hamwe ibibazo byugarije umwuga w’itangazamakuru, ndetse n’ingaruka y’inkubiri z’imbuga nkoranyambaga ku itangazamakuru.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’itangazamakuru muri MINALOC, Peacemaker Mbungiramihigo, avuga ko Politiki yari isanzwe ikeneye kuvugururwa kuko imaze imyaka irenga icumi, bikaba ari ngombwa ko hari ibigomba guhinduka kugira ngo igendane n’igihe tugezemo.

Ati “Ni Politiki izanagendana n’aho isi igeze mu rwego rw’ikoranabuhanga, kuko aho itangazamakuru rigeze urigereranyije n’aho ryari riri mu myaka 28 ishize, rikeneye kuvugururwa mu mikorere yaryo, hagendewe ku ikoranabuhanga, kuko itangazamakuru risigaye ryarahinduye isura y’imikorere yaryo kubera ikoranabuhanga”.

Mbungiramihigo avuga ko muri Politiki nshya hagomba kugenwa uburyo itangazamakuru ryahabwa ubushobozi nk'uko akomeza abisobanura
Mbungiramihigo avuga ko muri Politiki nshya hagomba kugenwa uburyo itangazamakuru ryahabwa ubushobozi nk’uko akomeza abisobanura

Mbungiramihigo avuga ko muri iyo Politiki nshya hagomba kugenwa uburyo itangazamakuru ryahabwa ubushobozi nk’uko akomeza abisobanura.

Ati “Muri Politiki igenga itangazamakuru hazagaragazwa imirongo migari izashingirwaho, mu kugena uburyo ryahabwa ubushobozi, bwaba ubuva muri Leta cyangwa mu bafatanyabikorwa bayo, ndetse n’abikorera n’imiryango itagengwa na Leta, kugira ngo itangazamakuru rigire uruhare rukomeye mu gutanga umusanzu waryo mu kubaka igihugu, bigatanga n’umusaruro Abanyarwanda baritezeho”.

Mu mirongo migari izibandwaho harimo ibijyanye n’imicungire, gutera inkunga itangazamakuru, aho inkunga yaturuka cyangwa umusanzu w’inzego zitandukanye, kugira ngo itangazamakuru rihabwe ubushobozi rikeneye, kuko byagaragaye ko itangazamakuru ritabonye ubushobozi, ritakora akazi nk’uko bikwiye.

Ibambe Jean Paul avuga ko n'ubwo hari ibyaha bimwe byakuwe mu mategeko ahana ibyaha, ariko muri politiki y'itangazamakuru hakiri izindi ngingo na zo zikwiye kuvugururwa
Ibambe Jean Paul avuga ko n’ubwo hari ibyaha bimwe byakuwe mu mategeko ahana ibyaha, ariko muri politiki y’itangazamakuru hakiri izindi ngingo na zo zikwiye kuvugururwa

Jean Paul Ibambe, umukozi w’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu bijyanye n’amategeko (Legal Aid Forum), avuga ko n’ubwo hari amategeko byavugwaga ko abangamiye ubwisanzure bw’itangamakuru, ibyaha bimwe bigakurwa mu mategeko ahana ibyaha, ariko muri politiki y’itangazamakuru y’uyu munsi hakiri izindi ngingo zigihana ibintu bitagakwiye kuba bihanwa nk’ibyaha ahubwo byagakwiye kuba bifatwa nk’imbonezamubano.

Ati “Ibyo rero ni byo turimo turaganiraho kubera ko tuzi ko hari amavugurura arimo kubaho, kugira ngo dufashe Leta gutuma ibitekerezo abantu barimo baratanga, bizafasha gushyirwa hamwe bikazagenderwaho kugira ngo hazasohoke amategeko na politiki nshya y’itangazamakuru, bisubiza neza ibibazo biriho, ndetse bifasha kugira ngo itangazamakuru no mu gihe kizaza, rizabe rikora rimeze neza”.

Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana
Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro mu Rwanda (Pax Press), Albert Baudouin Twizeyimana, avuga ko mu itangazamakuru hakirimo ibibazo bitandukanye ariko by’umwihariko ibishingiye ku bukungu kuko byinshi mu bitangazamakuru nta mafaranga bibona.

Ati “Harimo ibibazo ku rwego rw’ubukungu, ibitangazamakuru nta mafaranga bibona, abanyamakuru nta mishahara bafite, bigatuma batagera ku nkuru nyayo. Inkuru nyayo yaboneka. Abanyarwanda ntibaramenya inkuru nziza ku buryo yatuma bayigura cyangwa ngo bayamamaze. Hari ibibazo birebana n’abanyamakuru ubwabo uko bigishwa, abava muri Kaminuza ireme bafite ntirihagije”.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe bibangamiye itangazamakuru muri iyi minsi, ni ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga by’umwihariko abakoresha YouTube, ku nkuru batangaza akenshi ziba ari ibihuha, bigafatwa nk’ukuri kuri benshi mu bazikurikira, bityo hakabaho kwitiranya inkuru yakozwe n’igitangazamakuru kibifitiye ububasha n’ubushobozi hamwe n’ibyatangarijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu harimo kwigwa uburyo imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga yanozwa ariko kandi hatabayeho kunigana abantu ibitekerezo.

Politiki y’itangazamakuru igenderwaho uyu munsi, yagiyeho mu mwaka wa 2011. Mu mwaka wa 2013 hasohotse amategeko mashya arimo agenga itangazamakuru, iryerekeye kubona amakuru, hanavuka Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka