Polisi zo mu karere zirasabwa ubufatanye mu kurwanya ibyaha
Polisi y’u Rwanda igiye kwakira imyitozo y’abayobozi ba posite za polisi mu muryango w’ubufatanye bw’abakuru ba polisi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAPCCO) kubera ko ari yo iyoboye uwo umuryango.
Iyo myitozo yiswe “Solidality” izaba igamije guteza imbere ubufatanye ndetse no guhora biteguye kurwanya ikibazo gihangayikishije cy’ibyaha biri kugenda byiyongera mu karere.
Iyi myitozo kandi izafasha guhuza ibikorwa bya polisi zo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu rwego rwo kuzamura ubushobozi buhuriweho mu kurwanya ibyaha byambuka imipaka n’ibyaha mpuzamahanga mu banyamuryango ba EAPCCO (East African Police Chiefs Cooperation Organization).
Mu nama y’iminsi ibiri itegura iyi myitozo, Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, yavuze ko ari ngombwa ko abanyamuryango ba EAPCCO bayoboka inzira y’ubufatanye mu mutekano mu gihe akarere kari guhura n’ibibazo by’umutekano.
Yagize ati: “dukeneye gusangira, gukorana no gukorera hamwe mu rwego rwo gucunga umutekano w’abaturage.”
IGP Gasana yasabye ko hajyaho umurongo wo gukoreramo ku banyamuryango bose ba EAPCCO kandi hakenewe amahugurwa ngo hamenyekane ibikeneye gukorwa. Yavuze ko mu gihe buri munyamuryango azaba ari nyamwigendaho ntacyo bashobora kugeraho.
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda kandi yagarutse ku byaha by’iterabwoba, gucuruza abantu ndetse n’intwaro ntoya ziri kugenda zikwirakwira hirya no hino n’ibyaha byambuka imipaka biri kuba byinshi mu karere.
Umuyobozi w’ibiro bya polisi mpuzamahanga muri Afurika y’Uburasirazuba, Francis Rwego, yagarutse ku kamaro ko guhanahana amakuru n’ubunararibonye mu guhangana n’ibyaha. Yasabye abitabiriye iyi nama guhanahana amakuru ku byaha.
Iyi nama itegura iyi myitozo ni iya kabiri ibaye nyuma y’iya mbere yabaye mu kwezi kwa kane. Inama yanyuma isoza izaba mu kwezi kwa munani mbere gato y’imyitozo.
Iyi myitozo izaba mu kwezi kwa munani izibanda ku byaha byo gucuruza abantu, kurwanya iterabwoba no ku bikorwa byo kugarura amahoro.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|