Polisi zo mu karere u Rwanda rurimo zirasabwa gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha ndengamipaka
Abapolisi bakuru 40 baturuka mu Rwanda, u Burundi, Sudani y’Amajyepfo no muri Somalia bashoje amahugurwa yo kubongerera ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye bigaragara mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Asoza ayo mahugurwa yaberaga muri National Police Academy i Musanze, Komiseri mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda, D/IGP Nsabimana Stanley, yasabye abo bapolisi gushyira mu bikorwa amasomo bigiye muri ayo mahugurwa kugira ngo babashe guhangana n’ibyaha bigaragara muri iki gihe ku isi.
Kugira ngo ibyo byose bazabigereho, abo bapolisi barasabwa gushyira hamwe kugira ngo bakomeze buzuze inshingano zabo uko bikwiye; nk’uko D/IGP Nsabimana Stanley yakomeje abibasaba.
Polisi y’u Rwanda yungukiye byinshi muri ayo mahugurwa kuko byatumye abapolisi bakuru bongererwa ubumenyi mu byo bashinzwe gukora bijyanye no kuyobora.
Gutumira polisi y’ibindi bihugu byo mu karere mu mahugurwa nk’ayo ni ukugira ngo abo bapolisi bose bagire imikorere imwe ihamye yo kurwanya ibyaha ndenga mipaka; nk’uko byatangajwe na Assistant Commissioner of Police Felix Namuhoranye, uyobora National Police Academy.
Umuyobozi wa National Police Academy avuga ko ayo mahugurwa kandi afite umwihariko kuko yakozwe mu rwego rwa EAPCCO (Eastern African Police Chiefs Cooperation Organisation) uhuza ibihugu binyuranye byo mu karere.
Muri iki gihe Polisi y’u Rwanda niyo iyobora umuryango wa EAPCCO urimo ibihugu 12. Uwo muryango umaze igihe wariyemeje kujya ugira ibikorwa ukorera hamwe.
Agira ati “…ni muri urwo rwego rero polisi y’u Rwanda aho iherewe inshingano zo kuyobora EAPCCO yihutiye gushyira mu bikorwa icyo cyifizo cy’umuryango kugira ngo dufatanye n’ibindi bihugu guha amahugurwa abapilisi bakuru”. Amahugurwa nk’ayo ni ubwa mbere abayeho muri Polisi zo mu karere.
Ayo mahugurwa yitwa Police Intermediate Command and Staff Course yashojwe kuri uyu wa gatanu tariki 25/05/2012, yari yatangiye tariki 27/02/2012. Abarangije ayo mahugurwa bose bahawe impamyabumenyi.
Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 40 barimo abo mu Rwanda 20, batanu bo mu Burundi, batanu bo muri Somalia na 10 bo muri Sudani y’amajyepfo.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|