Polisi yinjiye mu kibazo cy’impunzi za Kiziba zigaragambije

Polisi y’igihugu yatangaje ko igiye gukora iperereza ku kibazo cyateye impunzi zo mu nkambi ya Kiziba kwigaragambya, bamwe muri bo bakishora mu bikorwa by’urugomo.

Izi mpunzi zarigaragambije bituma hari izishora mu bikorwa by'urugomo
Izi mpunzi zarigaragambije bituma hari izishora mu bikorwa by’urugomo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko iyo myigaragambyo yatewe nuko Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP) rigabanyirije ibiribwa ryazigeneraga ho 25%.

Umuyobozi ushinzwe Ibibazo by’impunzi muri MIDIMAR, Jean Claude Rwahama yavuze ko impunzi zaganirijwe kenshi kuri iyi ngingo kandi bigakorwa n’inzego zose.

Yagize ati “Birababaje kuba hari ababirenzeho bagahitamo gukoresha ingufu barwanya inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano bari muri gahunda yo kumva no gushakira ibisubizo ibibazo byabo.”

Inkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi
Inkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza uburenganzira bw’impunzi ariko akazisaba ko na zo zigomba kubahiriza amategeko y’igihugu kizicumbikiye.

Yavuze ko ari na yo mpamvu Polisi y’igihugu igiye gukora iperereza kuri iki kibazo kugira ngo uzagaragarwaho gutiza umurindi ibikorwa binyuranye n’amategeko abibazwe.

Rwahama kandi yahakanye ibivugwa ko hari gahunda yo gushyira impunzi mu byiciro by’Ubudehe kuko iyi ari gahunda ireba Abanyarwanda gusa.

Impunzi zavuye mu nkambi yazo zijya mu baturage
Impunzi zavuye mu nkambi yazo zijya mu baturage

Inkambi ya Kiziba ni imwe muri eshanu z’abakongomani ziri mu Rwanda. Yashinzwe mu 1996 ubwo ibihumbi by’Abanyekongo bahungaga umutekano muke wari mu burasirazuba bwa Congo. Iyi nkambi ubu icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ariko kuki kubogama byokamye abantu? ziriya mpunzi zipf’iki name Let’s yacu(y’u Rwanda? mwese murazivuvira ho NGO zateje umutekano muke? ibyazibaye ho anti bujakube ho kuko bibabaye wakumva ari nk’aho bagukoreye isi. nemera kd nkunda Let’s yacu (y’u Rwanda) ariko ziriya mpunzi zarambabaje no kurira naraize kid niba kwari ukwigiza nkana Imana no yo ibkzi. bagombaga Leta yagombaga kwihangana igafatanya name HCR bagashyira ibintu my buryo kid byari gushoboka. Ubutaha anti bazongere kd Leta y’u Rwanda izasabe imbabazi Imana izababarirwa. Umuntu ashobora kwirengagiza ubutabera kubera ububasha afite ariko Imana yo no nyr’ubutabera kid yita kauri buri kantu kose. ngewe iyo mfuditse umutima ugatangira Kunshinja nibutira gusaba imbazi kid nkazihabwa. mugire amahoro.

Harerumukiza yanditse ku itariki ya: 1-04-2018  →  Musubize

ku bwange u Rwanda rwahereza bariya banye congo liberte bagataha iwabo nkuko babyifuza wasanga bari kubona agahenge karagarutse kuko bagaragaje ko batagikeneye kuba mu rwanda.u Rwanda rwavugana na HCR na governoment ya kongo bakabacyura mu buryo bwemewe namategeko areba impunzi

theophile yanditse ku itariki ya: 9-03-2018  →  Musubize

ndabona babareka bakajya mugihugu cyabo arko habanje kubaho ibiganiro na leta y’ urwanda, DRC,HCR

bizanyimana aline yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize

nibibazo gusa Imana niyo izi abacu icyo bazizi

Jack yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Birababaje nkurikije amagambo numvise bavuga basebya u Rwanda kandi rwarabahaye byose..biriya ni umurengwe gusa ndashima leta yacu uburyo yabyitwayemo kuko biriya hari aho babikora bakazabyicuza ubuzima bwose....njye ndumva leta yabareka bagasubira iwabo kuko ntabwo wakomeza gucumbikira umuntu ugusebya kuriya

James yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

Jye mbona bakwiye gutaha aho guteza akavuyo kuko icyemezo cyo kugabanya inkunga si u Rwanda rwakizanye

mizero yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

ariko ubundi babafashije bagataha ko nubundi mbona aho bari naho batanezerewe

kalissa yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

Erega ntawe babujije gutaha kuko na mbere y’iyi migaragambyo bamwe baratahaga. Ahubwo, hari uburyo gutaha bitegurwa n’impande eshatu: URwanda, DRC na HCR.

zoro yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka