Polisi yemeza ko gufotora abapolisi bari mu kazi kitazira

Polisi y’igihugu iratangaza ko ntawe ukwiye kubuzwa gufotora igihe cyose abonye ikimuteye amatsiko kabone n’iyo yaba ashaka gufotora abapolisi bari mu kazi.

ACP Theos Badege abwira abayobozi b'inzego zitandukanye ko umunyamakuru afite uburenganzira bwo gutara inkuru
ACP Theos Badege abwira abayobozi b’inzego zitandukanye ko umunyamakuru afite uburenganzira bwo gutara inkuru

Polisi iratangaza ibi mu gihe hari abantu batandukanye barimo abanyamakuru babuzwa gufotora ibintu n’ahantu runaka bakayoberwa impamvu yabyo.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abwira abantu bose by’umwihariko abakora mu nzego zitandukanye za Leta ko abanyamakuru bafite uburenganzira bwo gukora akazi kabo mu bwisanzure mu gihe bashaka amafoto y’inkuru.

Ubwo burenganzi kandi ngo bukaba butagarukira ku banyamakuru gusa kuko n’undi muntu wese ubonye ikintu kimuteye amatsiko akifuza kugifora yabikora mu bwisanzure.

ACP Theos Badege yabisobanuye neza tariki ya 06 Nyakanga 2017, ubwo yagiranaga ibiganiro n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’uturere tugize iyi ntara, mu rwego rwo kurebera hamwe uko ubufatanye hagati y’itangazamakuru n’inzego za Leta bwatezwa imbere.

Yagize ati “Hari imyumvire ivuga yuko gufotora abantu kizira, yuko gufotora abapolice bari ku kazi hirya no hino ku muhanda kizira! Ubutumwa buhari nuko gufotora ntabwo ari igikorwa cyitwa icyaha.

Gufotora ibikorwa remezo si icyaha, umunyamakuru ukeneye inkuru agashaka ifoto izamufasha kuyikora ni byiza! Abantu bareke abanyamakuru bakore akazi kabo.”

Akomeza avuga ko ahantu hake hatemerewe gufotorwa hazwi. Aho harimo mu bigo by’inzego z’umutekano.

Abanyamakuru bitabiriye ibyo biganiro bishimiye intambwe imaze kugerwaho ku mikoranire iri hagati yabo na Polisi y’igihugu kuko ngo nta mbogamizi nyinshi bakunze guhura nazo mu gihe bari kubashakaho amakuru.

Gusa ariko bakomeje bagaragaza ko bagifite ikibazo cyo kubona amakuru yo mu nzego z’ibanze.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Jabo Paul avuga ko nubwo ubusanzwe bakorana n’itangazamakuru ariko bigiye kunozwa kurushaho.

Agira ati “Hari igihe wabonaga harimo icyo bita icyuho, dukorana ariko bidahagije. Guhera uyu munsi tugiye kugira uburyo bw’imikoranire buhoraho butuma twese turushaho gusakaza inkuru kandi zifitiye abaturage akamaro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko namwe murabarenganya nkahantu habereye accident abo bafotora baza basunika abatabara,
ariwowe ushyinzwe umutekano wabuza abatabara ukemerera abafotora.?

j.mv yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Gufotora sicyo kingenzi ahubwo ikihutirwa nugufasha abahuye nimpanuka

Sam yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

Ariko namwe harigihe mukabya ugasanga habaye accident aho kwihutira gutabara mukihutira gufotora ubwo niba aribyo byakubayeho biguhe isomo kuko police iba yashyushye mumutwe itabara wowe ufotora uba ugaragaza imico mibi rwose

Sam yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

Badege, aya makuru utanze ni meza, ariko rwose banza uyahe abapolisi bagenzi bawe n aho ubundi bazakomeza baduhohotere nk ibyo bankoza kimicanga mfotoye impanuka yari ihabereye.uziko byamviriyemo kuzinukwa smartphone ngo ntazongera kugira amatsiko yo gufotora

Kim yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka