Polisi yegereje Controle Technique abatuye mu karere ka Huye
Polisi y’igihugu yatangiye kwegereza abatwara ibinyabiziga, service yo kubisuzumira ubuziranenge kizwi nka “Controle technique”. Iyi gahunda yatangirijwe mu karere ka Huye mu kigo cy’imyuga cya IPRC-South ahahoze hitwa muri Ecole des Sous Officier (ESO).
Atangiza ku mugaragaro iki gikorwa, tariki 20/07/2013, Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Ingihugu IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko kiri mu rwego rwo gukumira impanuka ziterwa n’imodoka zidafite ubuziranenge kikaba kimwe mu bihitanira ubuzima bw’abantu mu muhanda.
Kimwe n’umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, ACP Theos Badege, ngo iyi gahunda iri no mu rwego rwo gutanga servisi nziza hacibwa ruswa muri iki gikorwa.

Hakizimana Jean Marie Vianney utwara Taxi Voiture mu karere ka Huye, avuga ko bishimiye iki gikorwa kuko bibaruhuye rugendo bakoraga bajya i Kigali kandi batizeye ko iyi service ya controle bahita bayibona.
Iyi serivisi ya controle technique iri gutangirwa i Huye izamara igihe cy’Igicyumweru, ku munsi hakaba hashobora gusuzumwa imodoka zigera ku 100.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu butangaza ko mu gihe kiri imbere, izanashyirwa ku buryo burambye hirya no hino mu gihugu, cyane cyane: i Huye, i Karongi, i Ngoma ndetse n’i Musanze.
Kuri uyu munsi kandi , Akarere ka Huye na Polisi y’Igihugu bashyize umukono ku masezerano y’Ubufatanye aho bazanifashisha komite za community Policing mu rwego rwo guhashya ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.

Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’igihugu asaba abayobozi n’abaturage gufatanyiriza hamwe mu gutanga amakuru ku cyari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano. Yagarutse cyane ku kurwanya ibyaha birimo ruswa, ibikorwa bya magendu, ibiyobyabwenge kimwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubuyobozi nabwo bwijeje polisi y’igihugu ubufatanye, nk’uko umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse abitangaza.
Ati “Turabizeza ubufatanye kandi buzakorwa mu buryo bwa gihanga, ahakenewe amahugurwa agatangwa, tukabungabunga umutekano mu buryo buzima kandi bufitweho ubumenyi n’ibikoresho bikwiye”.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
arikose kuki polise ariyo itanga iyi sercice byagakozwe nabasiviri nabo bakabona akazi