Polisi yasanze Diane Rwigara aho yari yihishe iwabo mu Kiyovu

Nyuma y’igihe bivugwa ko umuryango wa Rwigara waburiwe irengero, Polisi y’u Rwanda yawusanze wihishe mu Kiyovu aho batuye.

Diane Rwigara ubwo yatabwaga muri yombi. Aha yinjiraga mu modoka ya Polisi
Diane Rwigara ubwo yatabwaga muri yombi. Aha yinjiraga mu modoka ya Polisi

Polisi y’u Rwanda yahise ita muri yombi Diane Rwigara, Uwamahoro Anne n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara nyuma y’uko bahamagajwe ku bugenzacyaha ariko ntibitabe.

Abapolisi bagiye aho umuryango wa Diane Rwigara utuye mu Kiyovu mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Nzeli 2017, barakomanga babura ubakingurira

Nyuma abapolisi baje kujya mu gipangu imbere bakoresheje ingufu, basangamo Diane Rwigara n’abandi bari mu nzu imbere mu gikari.

Bahise babereka impapuro zibata muri yombi uko ari batatu, bahita babajyana
ku biro bishinzwe iperereza (CID) kugira ngo bazahatwe ibibazo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Theos Badege
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege avuga ko umuryango wa Rwigara uregwa kunyereza imisoro kubera ikompanyi y’uwo muryango itarayishyuye.

Diane Rwigara we akurikiranyweho kuba yarakoresheje impapuro mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida w’igihugu.

Ibi bikaba bijyanye n’ibyo Komisiyo y’amatora yagaragaje ivuga ko Diane Rwigara yatanze imikono y’abantu bashyigikiye kandidatire ye irimo n’abapfuye.

ACP Badege akomeza avuga ko abo bose batumijweho kuri Polisi inshuro eshatu zose ngo bajye kubazwa ibibazo ariko ntibitaba.

Agira ati "Iyo bigenze gutyo umuntu agasuzugura amategeko, hatangwa urupapuro rundi rutuma Polisi izana umuntu ku gahato.

Ni ingingo ya 48 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha. Nicyo cyakozwe uyu munsi."

Akomeza avuga ko ibibazo bazabazwa ari ibyo n’ubundi bari kubazwa iyo bitaba Polisi mbere

Abapolisi buririye ku rwego babona kugera imbere kuko bari babuze ubakingurira
Abapolisi buririye ku rwego babona kugera imbere kuko bari babuze ubakingurira
Aha abapolisi bari babuze ubakingurira
Aha abapolisi bari babuze ubakingurira
Aha abapolisi bari bamaze kwinjira mu rugo
Aha abapolisi bari bamaze kwinjira mu rugo
Ubwo bagezwaga ku biro bishinzwe iperereza
Ubwo bagezwaga ku biro bishinzwe iperereza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Sinumva Ukuntu Porisi Yiyuriza Igipangu Bakagombye Kubategereza Niba Harinibyobakurikiranwaho.Ese Ibyaha Bakurikiranweho Ntibirangira.

Dian yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

KUBERIKI BAFATIRWA RIMWE BAVA INDIMWE KANDI BAKURIKIRANWEHO IBYAHA BIDAHUYE? GUSA ARIKO NIBA HARI IBYAHA BAKOZE BABIBAZWE.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Umurengwe usiga inzara,aba bana bararenzwe niyo mpamvu birirwa basuzugura Leta.Ababashuka ntacyo bazabamarira.bafatiye urugero kuri Kizito koko.ubu ntafunzwe wenyine abamushukaga bigaramiye.Police ibanze ibamaremo umurengwe ,ubundi basubize ubwenge ku gihe.

koko yanditse ku itariki ya: 6-09-2017  →  Musubize

Umurengwe nubashiramo bazashyira umupira hasi bareke kuyoborwa n’ibihuha by’abapawa batabifuriza akari urutega!

Murenzi yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Arikose bariyabana bumva umuntu wese yakora ibyoyishakiye, Ubuyobozi bukarebera, Njyewe ntabwo narinziko murikigihugu cyacu hakiri abantu bumvako bari hejuru yamategeko. Police yacu nikore akazi, Turayishyigikiye. NB: Nabandi bose babonereho, u Rda duharanire iterambere nkabazi aho tuva naho tujya

Cyusa yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

sha aba barahaze reka nabo bagorore umugogo kuri sima

eric rasto yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Nibabazwe nabandi bose barebereho.
No gusuzugura convocation babibazwe.
Twe tur’igihugu cyigendera kumategeko.

Manzi yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

ni ko bigenda iyo umuntu akekwaho icyaha!!!

paul yanditse ku itariki ya: 4-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka