Polisi yatangiye kongererwa ubushobozi bwo kurwanya ibiza nk’inkongi z’imiriro
Kogerera ubushobozi n’ubumenyi Polisi y’igihugu ni zimwe mu ngamba Leta yafashe zo gutangiza urugamba rwo kurwanya ibiza bishobora kwibasira igihugu, nyuma y’uko imariye kunoza ingamba zijyanye no kwirinda ibyo biza byiganjemo inkongi z’umuriro.
Ibi bizafasha u Rwanda gukomeza guhagarara neza nyuma y’uko mu minsi ishize igihugu cyari kibasiwe n’ibiza bitandukanye ariko bikaza gufatirwa ingamba, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’ushinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Seraphine Mukantabana.

Minisitiri Mukantabana agira ati “Minisiteri yacu isa n’aho ikora ubuhuzabikorwa bwose ariko urwego ruri tekinike rushinzwe ibyo gukumira no gutabara igihe habaye inkongi z’umuriro ni Polisi. Ubu icyo turi gukora mu rwego rwo kugira ubudahangarwa ku biza bishingiye ku nkongi z’umuriro ni ukubaka ubushobozi bwa Polisi.
Mwabonye kiriya kimodoka gifite urwego rushobora gutabara abantu baba bari mu nyubako ndende bahiriye muri etaje kiriya ntago cyari gisanzwe kije vuba”.

Minisitiri Mukantabana avuga ko ibyo bijyana no kongerera ubushobozi bwa za kizimyamoto zikaba nyinshi mu mujyi wa Kigali kandi na buri karere k’igihugu kakagira iyayo. MIDIMAR kandi ifitanye amasezerano n’indi miryango itandukanye n’abakorerabushake ishobora gutabara mu gihe bibaye ngombwa.
Ibi abitangaza mu gihe mu Rwanda hose hatangijwe icyumwe cyahariwe kurwanya Ibiza bikunda kwibasira igihugu, cyatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 5/11/2014. Iki cyumweru kikaba cyatangirijwe mu mujyi wa Kigali kuko ari ho hakunda kwibasirwa n’ibiza.

CP Emmanuel Butera, umuyobozi wa Polisi ushinzwe ubutabazi, yatangaje ko Polisi igifite ikibazo cy’uko nyinshi mu nyubako zo mu mujyi zidafite ibyangombwa ndetse n’inyubako ziri ahantu ubutabazi bwa Polisi burimo imodoka zizimya zidashobora kugera.
Ati “Turacyafite ikibazo cy’ahantu hatuwe nabi, ugasanga n’imodoka n’ubwo ihari ariko inaniwe gutabara kubera imiturire y’ahantu. N’ubwo umujyi mu gishushanyo mbonera ugenda ukemura ibibazo bitandukanye ariko iyo ni ingorabahizi tugihura nayo abantu bakwiye kubyitaho.”

Muri iki cyumweru kandi hateganyijwe igenzura rizakorerwa mu nyubako zitandukanye cyane cyane izihurirwamo n’abantu benshi hagamijwe kureba ubuziranenge bwazo cyangwa niba zuzuje ibyangombwa.
Polisi itangaza ko ubusanzwe ikoresha iminota itarenze 10 yo gutabara uhereye igihe ihamagariwe, ariko igasaba n’abaturage guhorana za kizimyamwoto kugira ngo bajye batabaza ariko nabo bashyizeho akabo.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi birakwiye cyane kuko aho inkongi zari zigeze zari zitumereye nabo abantu bari bagiye gukuziruka kugasozi kubera kwangiririzwa ninkongi , ariko turizerako ubutabazi buzajya bukorwa byihuse ntakirangirika
aba bagabo ndabemera ariko harimo ababavangira
Ni byiza cyane kubona Polisi y’igihugu ijyana n’iterambere ry’imyubakire igashaka ibikoresho bifite ubushobozi bwo guhangana n’ibiza aho byabera hose