Polisi yasinye amasezerano y’ubufatanye n’uturere tugize intara y’amajyaruguru
Kuri uyu wa mbere tariki ya 24/12/2013, mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’turere tugize intara y’amajyaruguru na polisi y’igihugu.
Zimwe mu ngingo zigize aya masezerano harimo kugira ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu, kurinda ubuzima bw’abantu, kurwanya ubujiji, kurwanya ibyaha binyujijwe mu nzira ya community policing ku bufatanye n’ubuyobozi bw’uturere na polisi.
Ayo masezerano kandi ngo aranarebana no kongerera ubushobozi community policying mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano no gukumira ibyaha.

Muri uyu muhango wayobowe na Inspector General of Police Gasana Emmanuel yasabye abayobozi b’uturere tugize intara y’amajyaruguru gufatanya na polisi muri byose bateza imbere amarondo, bateza imbere umuganda, babungabunga ibidukikije kandi bagateza imbere umuco mu baturage binyujjwe mu mbyino, mu mivugo n’ibindi.
Yabwiye abayobozi muri iyi ntara ko bafite inshingano yo kurwanya ibyaha byose byahungabanya ubuzima bw’abantu kimwe n’uko polisi nayo ibikora.
Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’igihugu yabasabye abayobozi b’uturere tugize intara y’amajyaruguru kugira ubufatanye na Polisi mu kurwanya ubukene mu baturage bagize, babatoza gukora cyane kuko ubukene ari imwe mu mpanvu ishobora guteza umutekano mucye mu gihugu.

Yavuze ko aya mazerano aganisha ahantu heza kuko umutekano ari ngombwa kandi ucyenewe na buri wese.
IGP Gasaba Yagize ati: “Aya masezerano agamije gukangurira abayobozi kugira ubufatanye na polisi mu kumenya uko umutekano uhagaze, haba mu banyarwanda haba mu barugenda, kubuza ibikorwa bibi ibyo ari byo byose.
Ibi birasaba guhugura abantu, kubajijura, kubigisha no gufatanya gukumira ibyaha bitari byaba. Ubwo bufatabye buracyenewe mu nzego zose kugeza no mu baturage, gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hafatwe ingamba n’ibindi.”

IGP Gasana Emmanuel yashimye ubufatanye bwagaragaye muri Community policing mu ntara y’amajyaruguru, avuga ko yafashije mu migendekere myiza y’umutekano.
Yashimye ko mu majyaruguru habaye kwiyemeza no gufatanya gukumira ibyaha, avuga ko ubu bufatanye nibukorwa neza afite n’icyizere ko hari bimwe mu byaha bizaranduka burundu.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Byiza cyane, ntako bisa kuba police ifatanya n;inzego z’abaturage ..hazabaho a big change ku muteano kandi mu rwego rushimishije!!bravo olice y’igihugu!!
Aya masezerano ni mazima cyane kandi, aragaragaza ubufatanye bwa police n’abaturage mu mpande zitandukanye..ahubwo habeho ubu bufatanye mu turere twose..kuko umutekano ugerwaho ku buryo bushimishije iyo habayeho kunganirana ku nzego zibishinzwe zose..
Nibagere no mu turere twose ahubwo ayo masezerano abeho, maze wirebere ngo umutekano urakazwa kuburyo burushijeho kandi bushimishije!!