Polisi yasinye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Rusizi

Polisi y’igihugu yagiranye amasezerano n’akarere ka Rusizi agamije ubufatanye mu gukangurira abaturage kurushaho kwibona mu bikorwa bigamije guhangana no gukumira icyo aricyo cyose cyagerageza guhungabanya umutekano mu karere no mu gihugu muri rusange.

Umuyobozi wa polisi n'uw'akarere bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano bagiranye.
Umuyobozi wa polisi n’uw’akarere bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano bagiranye.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 18/05/2013 avuga ko Polisi izajya iba hafi y’abaturage b’akarere mu kubahugura ku buryo bagira uruhare mu kumenya ibyahungabanya umutekano wabo no gukumira ibyaha ibitaraba; nk’uko byatangajwe na Komiseri mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel.

IGP Gasana Emmanuel yavuze ku ibindi bikorwa Polisi y’igihugu yiteguye kuzafashamo abaturage b’akarere ka Rusizi birimo kubungabunga ibidukikije aho bazatera amashyamba ku buso bunini bushoboka ikaba kandi ngo igiye kongera ibigo birwanya ndetse bikanafasha abahuye n’ibikorwa by’ihohoterwa muri aka karere.

Abapolisi bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati yabo n'akarere ka Rusizi.
Abapolisi bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati yabo n’akarere ka Rusizi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatangaje ko aya masezerano azabafasha cyane mu muri gahunda bafashe mu kubungabunga umutekano kuko ibiyakubiyemo bigaragaza cyane uruhare rw’abaturage kuko ngo ubusanzwe imikoranire n’abaturage mu gucunga umutekano itari isobanutse neza.

Polisi y’igihugu imaze gusinya amasezerano nk’aya n’uturere umunani , mu ntara y’uburengerazuba akarere ka Rusizi kakaba kabaye aka gatatu.

Abayobozi ku rwego rw'akarere bitabiriye umuhango w'amasezerano.
Abayobozi ku rwego rw’akarere bitabiriye umuhango w’amasezerano.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka