Polisi yafashe uwashukaga impunzi kuzijyana mu mahanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera, yataye muri yombi umusore w’imyaka 28 ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo kwiyitirira imirimo yo mu nzego za Leta adakora, agamije kubeshya impunzi ko azazishakira ibyangombwa bizazihesha kujya mu bihugu byo hanze.

Uwo musore witwa Karambizi Jean Yves yafashwe tariki ya 20 Kamena 2016 nyuma y’aho Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yari yarakiriye ibirego byinshi bimushinja kwiyita umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, agatanga ibyangombwa by’ibihimbano byemerera impunzi kujya mu mahanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko Karambizi yafatiwe kuri Hotel Palast Rock, aho yari amaze kwakirira andi mafaranga y’undi muntu na we yabeshyaga atyo.

Yagize ati ”Yabwiraga impunzi ko ari umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kandi ko ashobora kuzishakira ibyangombwa bizemerera kujya mu mahanga, ubundi akaziha iby’ibihimbano. Mbere y’uko afatwa, yari amaze gushuka abantu 3, akaba yari amaze kubambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana ane na mirongo cyenda (490.000 Frw).

Yakomeje agira ati ”Karambizi yabeshyaga aba bose ko azabashakira viza na tike z’ingendo bibageza mu gihugu cya Suwede ku mugabane w’Uburayi.”

Polisi ikaba igikora iperereza ngo hamenyekane niba nta wundi muntu uyu Karambizi yaba yaratekeye umutwe, kuko byamaze kumenyekana ko atigeze akorera Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, nta n’aho yigeze ayihagararira bizwi.

IP Kayigi aributsa abaturage ko hari uburyo buzwi serivisi nk’izi zitangwamo kandi zitagurishwa, akanabakangurira kwirinda abantu nk’aba baza babashuka babasaba kubaha amafaranga ngo babahe serivisi runaka.

IP Kayigi yongeyeho ko abaturage bakwiye kwirinda kwiyitirira imirimo badakora kuko ubifatiwemo ahanwa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kiva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimiye vymazeyo Police y’urwanda KO yashoboye gufata umuntu mubi nkuwo

paul yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka