Polisi yafashe abantu 8 barimo abacuruza urumogi n’abarunywa

Ku itariki 4 na 5 Kanama 2021, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku bufatanye n’abandi bapolisi bakorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, bafashe abantu bakwirakwizaga urumogi mu baturage, muri ibyo bikorwa hafashwe udupfunyika 1,225 tw’urumogi n’ibiro 60 byarwo.

Tariki ya 5 Kanama 2021 mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi mu Kagari ka Hehu, umumotari witwa Uwiringiyimana Olivier yikanze abapolisi ava kuri moto ariruka, abapolisi bagiye kureba ibyo yari afite basanga ni umufuka urimo ibiro 60 by’urumogi, moto yari ifite ibirango RE 686D, Uwiringiyimana aracyarimo gushakishwa.

Muri ako Karere mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Ryabigezi, Umudugudu wa Musende, tariki ya 04 Kanama 2021 hafatiwe uwitwa Habufiteyezu Amis de Dieu w’imyaka 23 yafatanwe udupfunyika 212 tw’urumogi, na we yafashwe arimo kurucuruza mu baturage, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Huye mu Kagari ka Nyakagezi, ku itariki ya 5 Kanama 2021 hafatiwe umwarimukazi witwa Nyiramisigaro w’imyaka 24 na Kwitonda Richard na we w’imyaka 24, aba bombi bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 143.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko urumogi rwafatanwe Kwitonda ariko yari aruvanye kwa Nyiramisigaro.

Yagize ati “Twari dusanganywe amakuru ko uriya mwarimukazi, Nyiramisigaro aranguza urumogi ariko tutaramufatana ibimenyetso. Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama twafashe Kwitonda afite urumogi ahita atubwira ko arukura kwa Nyiramisigaro. Abapolisi bagiye kwa Nyiramisigaro basanga hari hasigaye inusu y’urumogi”.

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Kanyinya, uwitwa Mutoni Jeanne w’imyaka 25 na Mukarutesi Josephine w’imyaka 40 bafatanwe udupfunyika 525 tw’urumogi. Ni mu gihe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda hafatiwe Iyakaremye Samuel bakunze kwita Bironda ufite imyaka 53, Rukundo Protais w’imyaka 31 na Kabanda Eric w’imyaka 30 bakunze kwita Jimmy, bose bafatiwe mu rugo rwa Iyakaremye barimo kunywa urumogi, Iyakaremye akaba ari we urucuruza.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, SSP Eric Kabera, yavuze ko ari bariya bafatiwe mu Karere ka Gasabo n’abo mu Karere ka Nyarugenge bose bafatiwe mu bikorwa by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

SSP Kabera yagize ati “Abafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi bari basanzwe bacuruza utuntu tw’imboga mu gasantere ahazwi nko mu Budurira, ariko rwari urwitwazo rwo kugira ngo babone uko bacuruza urumogi.

Hari hasanzwe hari amakuru ko Mukarutesi acuruza urumogi ariko rwafatanwe uwitwa Mutoni, afatanwa udupfunyika 525 aruzaniye Mukarutesi, abo bombi banze kuvuga aho baruvana n’uko baruzana, haracyakorwa iperereza”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge yakomeje avuga ko abafatiwe muri ako karere na bo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abapolisi bagiye mu rugo rwa Iyakaremye bahasanga abandi basore babiri bafatirwa mu cyuho barimo kurunywa, bafatanwa udupfunyika 345.

SSP Kabera yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, akangurira n’abandi gukomeza ubwo bufatanye n’izindi nzego mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Yanibukije abakijandika mu bijyanye n’ibiyobyabwenge ko nta mwanya bafite mu gihugu kandi ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubafata.

Ati “Amayeri yose bakoresha mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge yamaze kumenyekana ni yo mpamvu basigaye bafatwa cyane. Byose kandi biva mu mikoranire myiza n’abaturage baduha amakuru tukabakurikirana bagafatwa, turashimira abaturage baba batanze amakuru tunakangurira n’abandi kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe”.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka