Polisi yafashe abantu 44 bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ‘abanyogosi’

Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko 44 bazwi ku izina ry’abanyogosi, mu Karere ka Muhanga batawe muri yombi na Polisi, abafashwe bakaba barimo n’abigeze guhanirwa icyaha cyo gucukura mu buryo butemewe n’amategeko.

Abafashwe bose bahakana ko banyogotaga
Abafashwe bose bahakana ko banyogotaga

Abo bantu bafashwe mu gihe mu kwezi kumwe habarurwa abantu bane bishwe n’ibirombe by’amabuye y’agaciro, n’ubundi bacukura mu buryo butemewe n’amategeko.

Abagabo 44 barimo n’umwana w’umuhungu uvuga ko afite imyaka 13, ni bo bafungiye kuri za Sitasiyo za Polisi mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Muhanga, bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Abazanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye bahakana gucukura mu buryo butemewe n’amategeko, kuko ngo bajya gufatwa bose babakuye iwabo mu ngo tnawe bafashe acukura.

Umusore umwe muri bo agira ati “Njyewe bankomangiye nijoro bambwira ngo ni abashinzwe umutekano banshaka, maze gufungura bansaba gutega amaboko bakanyambika amapingu, abitwa abanyogosi sinabazi, ndarengana n’ayo mabuye ntayo nzi”.

Umusaza umwe mu bafashwe avuga ko na we yafatiwe mu murenge wa Nyarusange, nyuma yo gusaka inzu ye bashakamo amabuye y’agaciro, bayabuze baramubwira ngo najye imbere ariko akavuga ko arengana kuko atanaheruka mu mirimo y’ubucukuzi.

Mu bandi bafashwe ariko harimo n’umuturage wo mu Murenge wa Muhanga uvuga ko mu bihe byashize yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani azira kunyogota, ariko ngo ntabwo yigeze yongera kubisubira.

Agira ati “Bamfashe bankekaho kunyogota ariko maze iminsi nikorera akazi ko mu rugo, nkeka ko nafashwe ku izina ry’undi muntu kuko baje bahamagara Oswald kandi iwacu hari benshi, nkeka ko natwawe ku izina ritari iryanjye”.

Abafashwe bagaragaza ko guca ubunyogosi ku buryo burambye bishoboka igihe ibirombe byafunzwe byafungurwa, kuko abakozi babikoragamo nta kandi kazi bafite kandi bakaba bari batunzwe n’ubucukuzi.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko hari kompanyi icyenda zahagaritswe gucukura kuko zitujuje ibya ngombwa bisabwa, ubu zikaba ziri kubishaka kandi ko basabye igihe kirekire abazikoreraga kwihangana ibyo byangombwa bikaboneka.

Kayitare yemeza ko ibyangombwa biri hafi ngo izo kompanyi zongere gukora, ariko bitavuze ko igihe byagaragara ko zitujuje ibisabwa abazikoreraga bakwigabiza ibirombe kuko atari ibyabo, ahubwo ari umutungo w’igihugu n’abaturage uba wibasiwe n’abantu bake bawusahura.

Naho ku bijyanye no kuba abafashwe bahakana ibyaha kuko bakuwe iwabo mu ngo, Kayitare avuga ko urwo ari urwitwazo kuko kubafata batabibeshyeho kubera imikoranire y’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Agira ati “Twakoranye n’inzego kuva ku isibo kugeza ku mudugudu ngo tumenye aba bantu, ntabwo twapfuye kubafata kuko si n’ubwa mbere bafashwe banyogota amabuye kandi igikorwa cyo gufata n’abandi kirakomeje.

Kayitare avuga ko abanyogosi batazongera kwihanganirwa kuko basahura ibya Leta
Kayitare avuga ko abanyogosi batazongera kwihanganirwa kuko basahura ibya Leta

Aba bantu baba bazwi kuko bari mu banitwara nabi, akaba ari yo mpamvu baba bagomba gukurwa mu bandi bakaba bashyizwe ahantu badakomeza kuvangira abaturage.

Mwumvise ko mu kwezi kumwe twapfushije abantu bane kubera ubwo bucukuzi, buri kwangiza imirima n’ibikorwa remezo by’abaturage ntabwo twakomeza kubihanganira”.

Imirenge 11 kuri 12 igize Akarere ka Muhanga yose igaragaramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kompanyi 20 akaba ari zo zari zifite ibyangombwa byo gucukura ariko ubu hakaba hari gukora 11 gusa, kuko izindi zasabwe kuzuza ibya ngombwa ngo zemererwe, zikaba zitarabirangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka