Polisi yafashe abana n’ababajyana mu tubari
Mu ijoro rya Noheli, Polisi yafashe urubyiruko 18 rutaruzuza imyaka y’ubukure hamwe n’ababajyanye mu tubari ndetse na ba nyiratwo umunani.
Polisi y’igihugu ikomeje kuburira abana, ababajyana n’abandi bantu bose bafite aho banywera inzoga, ko abazafatirwa mu guha abana ibisindisha, ndetse n’abana ubwabo ngo bazabihanirwa.

Mu bana bafashwe, uwitwa Musabyimana Cynthia ufite imyaka 18 ngo yari yasize umwana w’amezi atatu mu rugo, ajya mu kabare akurikiye mugenzi we ngo wamwoheje; bombi bakaba bafashwe ahagana saa saba z’ijoro.
Urubyiruko rufunganywe na Musabyimana narwo rwisobanura ko rutanywaga inzoga, ahubwo ngo kereka niba kujya mu kabari ari cyo cyaha.
Munyaneza Pascal w’imyaka 25, ni umwe mu bakurikiranyweho kujyana abana kubaha inzoga; aravuga ko yajyanye n’umukobwa w’inshuti ye ufite imyaka 20 mu kabare, ngo akaba n’ubusanzwe ariho akora; ariko uwo mukobwa nta ndangamuntu yari yagendanye nayo, akaba ari cyo yazize.

“Twari tukiri mu muhanda tugiye kwishimira Noheli, ndi kumwe na mukuru wanjye, ndetse na mushiki wanjye na muramu wanjye bafite imyaka 17 bombi; ni umuryango wanjye twari tuje kunywa fanta; badufashe nyuma yo gusanga abo bakobwa badafite ibyangombwa”, uwitwa Bosco ariregura.
Hirwa Christian ufite akabari kitwa Vision Club, avuga ko umwana wafatiwe iwe ngo yasaga n’ukuze baramureka; naho mugenzi we Hakizimana Omar ukorera i Nyamirambo, akisobanura avuga ko ikosa atari irye kuko ngo ku irembo haba abashinzwe kwinjiza abantu, ngo bagombye kureba neza indangamuntu z’abinjira.

Umukuru w’ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ati:”N’ubwo waba uri umubyeyi ntabwo wemerewe kujyana umwana mu kabari kumuha inzoga; ntimutinde ku bisobanuro babahaye, kuko barasa nk’aho batangiye gutegura urubanza; icyakora hari abemera icyaha”.
Itegeko rihanisha uwahaye umwana(utaruzuza imyaka 18) inzoga n’ibindi byamwangiza, igifungo kugeza ku mezi atandatu n’ihazabu ya Miliyoni imwe y’mafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
under 18 ? saa sita zijoro ubwose batahahe ubwose barangije ishuri mubakurikirane babibazwe
Ni ikosa kujyana abana mu kabari, ariko namwe muri abantu n’ubwo mutari abanyamategeko mwavuganira abagize ibibazo,gusa umwana mu kabari ni bibi ariko uruhare rukomeye rufite abakeneye abakiriya, tuzi ko nta kabari katagira guard security ku marembo *ahubwo niba ntabo nimubabarire abaturage muhane utubari twinjiza abatagira ibyangombwa, akanyafu ntikabure ariko mugire imbabazi ntibazonjyere, naho izo miliyoni z’ihazabu, mubababarire turi mu Izirika.
ntamwana ufitea 18 wageza sasita mukabare ubwo ni uburaya mubanyuzeho akanyafu but ni digital guy
Bakwiye guhanwa