Polisi yabonye ibikoresho bipima imodoka zihumanya ikirere n’abasakuriza abaturage

Polisi y’igihugu yahawe ibikoresho byo kuyifasha gupima imodoka zirekura ibyuka bihumanya ikirere bizatangira gukoreshwa guhera tariki 1/1/2015, hamwe n’ibindi byuma byo gupima urusaku rubangamira abaturage.

Ibi bikoresho byose bifite agaciro ka miliyoni 52 n’ibihumbi 600 z’amafaranga y’u Rwanda, bije kunganira ibyo Polisi yari isanzwe ikoresha mu kazi kayo ko gucunga izo modoka, nk’uko Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta yabitangaje kuwa gatatu tariki 24/12/2014.

Umuyobozi rwa REMA, Dr Mukankomeje amurikira Polisi y'igihugu ibi bikoresho bizifashishwa mu guhangana n'iyangizwa ry'ikirere no gusakuriza abantu.
Umuyobozi rwa REMA, Dr Mukankomeje amurikira Polisi y’igihugu ibi bikoresho bizifashishwa mu guhangana n’iyangizwa ry’ikirere no gusakuriza abantu.

Yagize ati “Nk’uko tumaze iminsi dusobanurira abantu ubu noneho tugiye gutangira kubishyira mu bikorwa ku buryo imodoka izajya iza muri ibi byo gusuzuma bazajya bagenzura biriya bijyanye n’imyotsi. Hari abantu bajya bibaza ngo wenda imodoka zikuze zizava mu muhanda ariko imodoka yapimwe hano ifite imyaka 23 ibipimo byerekanye ko nta kibazo cy’imyotsi. Bikaba bivuga ngo imodoka cyane cyane igomba kwitabwaho niba igomba kunywa amavuta ikanwa mazima”.

Yaboneyeho gusobanura ko kwita ku modoka ari byo bituma idashobora kuzana ibyuka bihumanya ikirere. Yanasobanuye ko ibi byuma bizashyirwa ku mipaka y’u Rwanda na za gasutamo kugira ngo imodoka zose zinjira mu Rwanda zibashe gupimwa.

Ibi bikoresho bizajya bipima urusaku.
Ibi bikoresho bizajya bipima urusaku.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yasabye Abanyarwanda gukomeza kureba niba imodoka zabo zujuje ibisabwa, kugira ngo isuzuma ritazagira uwo rifata kandi barahawe igihe kinini cyo kwitegura no gukoresha imodoka zabo.

Ati “Yaba ari uyiguze vuba yaba ari uyisanganwe akwiye kwihutira kureba niba serivisi yayo ikora neza akihatira kureba niba ibisabwa byose byuzuye”.

Ibi ni bimwe mu bikoresho bizajya byifashishwa mu gupima niba imodoka zirekura imyuka ihumanya ikirere.
Ibi ni bimwe mu bikoresho bizajya byifashishwa mu gupima niba imodoka zirekura imyuka ihumanya ikirere.

Iri suzuma ry’imodoka zirekura ibyuka bihumanya ikirere rizatangirana n’umwaka utaha ribaye nyuma y’igihe kigera ku mezi atandatu y’ubukangurambaga ku batunze imodoka mu rwego rwo kugabanya imyotsi ihumanya ikirere mu Rwanda.

N’ubwo polisi y’igihugu yanashyikirijwe ibyuma bizafasha abasakuriza abantu hifashishijwe ikoranabuhanga, ngo izakomeza no gukoresha amatwi kuko urusaku ari ikintu kidahishwa.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bintu bi byizaa cyane kuko bigiye gutuma ibidukikije bibungwabungwa naho basakuriza abantu nabo barabona ko gahunda zigiye gutungana, REMA , bravo , komerezaho

somali yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka