Polisi yabaruhuye ingendo z’i Kigali bajya gusuzumisha imodoka

Ishami rya Polisi y’Igihugu rikorera mu muhanda ryegereje abatuye akarere ka Musanze serivisi zibafasha gusuzumisha imodoka ubuziranenge bizwi nka Contrôle technique.

Ibyuma bisuzuma izi modoka birimukanwa
Ibyuma bisuzuma izi modoka birimukanwa

Abafite ibinyabiziga batuye muri aka karere bakaba bahise batangaza ko bishimiye icyo gikorwa kigiye kubagabanyiriza amafaranga n’igihe batakazaga baza muri Kigali kuhasuzumishiriza.

Ndarifite Jean waturutse ni umushoferi waturutse mu Karere ka Rubavu. Avuga ko hari ubwo bamaraga ibyumweru bigera kuri bibiri bategereje ko bagerwaho, ntacyo binjiza ahubwo ayo bafite agashirira mu macumbi.

Agira ati “Mu myaka ishize byaratugoraga. Twajyaga tumara icyumweri, bibiri i Kigali, ndetse twabanzaga kujyayo tutajyanye imdoka bakaduha icyemezo kitwemerera,tugasubirayo ugasanga hari umubyigano kuko imodoka ziturutse mu gihugu hose zahuriraga hamwe bikarenga ubushobozi.”

Havugimana Sebastien nawe avuga ko yigeze kumara icyumweru atagera mu rugo rwe, arara amajoro ategereje ko bamusuzumira imodoka ari nako akoresha amafaranga menshi.

Benshi bishimira serivisi bahabwa
Benshi bishimira serivisi bahabwa

Kuri we ngo kuba iyo serivise ibegereye birabafashije kuko akazi kabo gakomeza ntikadindire.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo m’umuhanda, SSP JMV Ndushabandi, avuga ko ubu nta rwitwazo rw’uko umushoferi azongera kudakoresha imodoka igihe cyagenwe kigeze.

Ati “Icyo twabasaba ni uko bagana gahunda ya Contrôle technique bagahabwa serivise ituma bamenya imiterere y’ibinyabiziga byabo, birinda impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bw’abantu n’ibikorwaremezo.”

Gahunda yo kwegereza abaturage serivise yo gusuzuma ibinyabiziga yatangiye mu 2013. Ubu ikorerwa mu duce tunyuranye tw’igihugu turimo Musanze,Rusizi, Huye,Rubavu, Rwamagana na Kigali.

Iyo gahunda imara iminsi 10 mu karere ka Musanze izakomereza mu Karere ka Rusizi naho ihamare iminsi 10.

Abazana ibinyabiziga bashyirwa ku mirongo mbere yo guhabwa serivisi
Abazana ibinyabiziga bashyirwa ku mirongo mbere yo guhabwa serivisi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

HALI I BIKWIYE KUREBWA NEZA MUMITANGIRE YA SERVICE ABANTU BAZA I TALIKI YABO YAGEZE BAKWIYE KUJYA ALIBO BAKIRWA UWO MUNSI AHO KUBYIGANA NABO CONTROL E YABO IMAZE IGIHE YARANGIYE ABANTU BAKUBAHIRIZA IMINSI YABO BITABABYO, BAGATEGEREZA GUKORERWA NYUMA YABANDI RENDEZ VOUS ZIKAREBA A BAJE IGIHE CYARARENZE KANDI BAGAKORERWA NYUMA BIZARINDA, UMUVUDUKO BIRINDE NABAZA, IGIHE BASHAKIYE UWO ITARIKI,YE IGEZE NTAZE ABIVUGE BAMUHINDURURE

gakuba yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka