Polisi ya Uganda n’iy’u Rwanda byongereye imikoranire

Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel n’umukuru wa Polisi ya Uganda, Lt General Kale Kaihura basinye amasezerano y’imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi nyuma y’inama yabaye kuri uyu wa kane tariki 26/04/2012 ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kaciru mu mujyi wa Kigali.

Bw’umwihariko amasezerano yasinywe akubiyemo ingingo zikurira:

1.Ubufatanye mu kurwanya Ibiza byaba ibyizana cyangwa ibiterwa n’abantu.

2.Gukaza umutekano mu amajyaruguru (Nothern Corridor)

3.Guhanahana amakuru, ubumenyi, ubuzobere ku myubahirize y’amategeko, kurinda ihohoterwa rishingiye ku igitsina (GBV), umutekano wo mu muhanda n’uwa Interineti

4.Gukorana mu gukurikirana no gufata no gutarura abashinjwa ibyaha

5.Gushyiraho inzira zihuse zo guhana amakuru y’abatasi (intelligence)

6.Gutegura no gukora imikwabu ifatanyijwe (joint operations)

7.Gushyiraho gahunda z’amahurwa ahuriweho na polisi zombi (joint training programmes)

IGP Gasana Emmanuel yasobanuye ko u Rwanda na Uganda bitegeranye gusa ku butaka gusa ahubwo ko ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi nk’imico, indimi, imiryango, ubucuruzi hamwe no kwibasirwa n’ibibazo bisa binabangamira iterambere ry’ibihugu byombi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati “Ibyaha ndenga mipaka ntabwo bisaba ingufu z’igihugu gusa ahubwo bisaba n’imikoranire hagati y’inzego zicunga umutekano ahanini zishyira mu ibikorwa intego zihaye.”

Umukuru wa Polisi ya Uganda, Lt General Kale Kayihura, yashimiye umuyobozi w’igipolisi cy’u Rwanda kumwakira na bagenzi be neza.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda hamwe n'intumwa bazanye mu Rwanda bishimiye uburyo bakiriwe
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda hamwe n’intumwa bazanye mu Rwanda bishimiye uburyo bakiriwe

Kayihura yakomeje ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda kubera iterambere u Rwanda rumaze kugeraho aho yavuze ko biterwa n’ubuyobozi bwiza.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yavuze impungenge ziterwa n’ibyaha biterwa n’ihura ry’abatuye isi (globalisation) birimo iterabwoba rikoresha ikoranabuhanga (terrosim na cyber security) kandi yemeza ko bikeneye imbaraga nyinshi n’ubufatanye bw’inzego z’umutekano.

Iyi nama yaje yuzuza imyanzuro yari yarafashwe mu inama ya 8 na 7 ya JPC zabereye i Kampala muri Werurwe 2010, i Kigali muri Kwakira 2006 hamwe n’indi nama ku miyoborere n’umutekano w’imipaka yabereye i Mbarara Uganda muri Werurwe 2010.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka