Polisi ya Leta ya Congo yatangiye akazi kayo nyuma yo kugenda kwa M23

Abapolisi 450 boherejwe na leta ya Congo bamaze kugera mu bice bagomba
Gukoraremo, nyuma y’uko ingabo n’abapolisi ba M23 bavuye mu mujyi wa
Goma n’utundi duce bari bafashe nyuma ya taliki 20/11/2012.

Ingabo za M23 zavuye mu mujyi wa Goma zihagarariwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO)n’ingabo zashyizweho n’umuryango wa ICGRL mu kugenzura imipaka.

Izi ngabo zagize uruhare mu gusaba M23 kuva mu mujyi kugira ngo ibiganiro isaba bishobore gutegurwa na Leta ya Congo yari yavuze ko izabyitabira.

Nyuma yo gusohoka mu mujyi wa Goma, abapolisi ya Leta ya Congo bahise bajya mu myanya bagomba gukoreramo. Col. Henri Kapende uzayobora Polisi mu mujyi wa Goma, yatangaje ko ibibazanye atari ukugenzura ibyangiritse ahubwo baje mu bikorwa by’umutekano.

Nyuma yo kugenda kwa M23 mu mujyi wa Goma, abaturage bakaba bakomeje
kwibaza ikizakurikiraho mu bijyanye n’umutekano.

M23 yagiye isize intwaro zari ku kibuga cy’indege cya Goma, nyuma ko MONUSCO ibangiye ivuga igomba kurinda ikibuga nibikirimo birimo n’intwaro ingabo za Leta zahasize.

Syldio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

Ok,sawa. Waiting for the feedback from kinshasa gvt. And reaction of m23 about that. Imana ibibafashemo

Rutikuzi yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

turabakunda kuko mutugezaho amakuru twifuza nibidi byinshi mbifurije gukomeza gutera imbere

ngirabakunzi j bosco yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka