Polisi y’u Rwanda yiyemeje guhangana n’abajura bitwaza intwaro gakondo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhashya burundu abakoresha intwaro gakondo mu bujura barangiza bakica abaturage, ngo bikaba bigomba gucika burundu.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Ibi CP Kabera yabitangaje nyuma y’uko abaturage hirya no hino mu gihugu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bwakajije umurego, aho ababikora hari n’abitwaza intwaro gakondo, bakiba bakanahitana ubuzima bwa bamwe.

Ati “Abaturage turabahumuriza, Polisi irahari icyo ikeneye ni amakuru, turasaba abaturage kuduha amakuru aho baketse hose hari ubwo bujura, ndetse n’uwo babonye yitwaje intwaro zaba gakondo n’izindi bakatubwira”.

CP Kabera avuga ko Polisi yafashe ingamba ishyiraho n’uburyo izajya ifatamo abo bajura, akavuga ko bakwiye kumenya ko nta mwanya bafite muri uru Rwanda, wo gukora ibikorwa by’ubujura barangiza bagahitana n’ubuzima bw’abantu, kuko bakwiye kumenya ko kwiba no kwigabiza ikintu cy’undi muntu bihanwa n’amategeko.

Ati “Iyo rero bigaragaye ko hari n’ibikangisho bitwaje urumva ko biba bikomeye, amategeko aguha ibihano biremereye”.

Bamwe mu baturage baherutse kwibwa, harimo Kwizera Abdoul wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali, mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023, abajura binjiye iwe mu gipangu, bica idirishya bakoresheje ibyuma bamutwara ibyo yari afite mu nzu.

Ati “Barinjiye banyiba amafaranga angana n’ibihumbi 600 n’imiguru 15 y’inkweto, banyiba n’amapantaro yo mu bwoko bwa Jeans 26. Navuga ko ari amahirwe nagize kuko iyo nza kubakurikira bari kunyica kuko bari benshi”.

Abajura bitwaza intwaro gakondo bariyongereye, Polisi ikaba yabahagurukiye
Abajura bitwaza intwaro gakondo bariyongereye, Polisi ikaba yabahagurukiye

Mu Karere ka Nyamasheke, abaturage bo mu Murenge wa Karengera, akagari ka Mwezi baherutse gufata icyemezo bavanaho ubuyobozi bw’umudugudu wabo wa Nyagafunzo, nyuma yo kubakekaho gukingira ikibaba abajura, bamaze igihe babiba bikaza gukurikirwa n’ubujura bwakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, hatobowe inzu 3 z’ubucuruzi muri uyu mudugudu bikaza kumenyekana ko mu bakoze ubwo bujura harimo n’abanyerondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose police yaratsinzwe burigace kigihugu indiri zabajura zariyubatse abaturage ntawukigenfana iyukoresho

Bazina yanditse ku itariki ya: 12-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka