Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga yafashe byibwe

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda imodoka ebyiri na moto imwe byibwe mu bihugu bitandukanye, bikaza guhabwa ibyangombwa muri icyo gihugu.

Polisi y'u Rwanda ishyikiriza Ambasaderi Kabonero imodoka na moto
Polisi y’u Rwanda ishyikiriza Ambasaderi Kabonero imodoka na moto

ACP Peter Karake, ukuriye Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ku ruhande rw’u Rwanda, niwe washyikirije ibyo binyabiziga Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2017.

Izo modoka ni "Toyota Land Cruser" yibwe mu Buyapani muri 2013, iya Benz Mercedes yibwe muri Afurika y’Epfo muri 2015, naho moto ikaba yaribwe mu Bwongereza muri 2016.

ACP Peter Karake avuga ko ibyo binyabiziga babihaye Uganda kuko ariho byaherewe ibyangombwa.

Agira ati "Ibi binyabiziga tubishyikirije igihugu cya Uganda kuko niho byaherewe ibyangombwa, bakaba ari bo bazakora iperereza kugira ngo hamenyekane ababyibwe.”

Ibi binyabiziga ngo byafashwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Interpol, aho Polisi ya buri gihugu itanga amakuru mu rubuga ihuriyemo n’abandi ku rwego rw’isi.

ACP Karake avuga ko impamvu ibyo binyabiziga bitafatiwe muri Uganda cyangwa ahandi mu bihugu byagiye binyuzwamo, ngo ni uko amakuru y’ubwo bujura yatangajwe hashize igihe.

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero avuga ko igihugu cye cyabaye nk’icyambu cyinyuzwamo ibyo binyabiziga. Yijeje ko mu gihe iperereza rizaba rirangiye, izo modoka na moto bizasubizwa ba nyirabyo.

Ambasaderi Kabonero n'Abayobozi muri Polisi y'Igihugu, bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
Ambasaderi Kabonero n’Abayobozi muri Polisi y’Igihugu, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Ibiciro by’ibinyabiziga byibwe ngo ntabwo biramenyekana nubwo bigaragara ko bihenze. Ababifatanywe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda bo bahise bajyanwa gufungirwa muri Uganda.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka ushize wa 2016 nabwo yafashe imodoka 18 zibwe mu mahanga; ndetse nayo ikaba yarahawe imodoka umunani zibwe muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka