Polisi y’u Rwanda yaburiye abishora mu bujura

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bose bakora ibikorwa by’ubujura butandukanye ariko cyane cyane abiba insinga z’amashanyarazi ko batazihanganirwa igihe bazaba bafatiwe muri iki cyaha.

Umuvugizi wa Polisi w’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko hari abantu bafatiwe muri ibyo bikorwa, ndetse ko bagikomeje gushakisha abandi bakekwaho ibyo byaha.

ACP Rutikanga avuga ko mu mwaka wa 2023 hafashwe abantu 120, n aho mu ntangiriro y’umwaka wa 2024 hafashwe abantu bane.

Ati “Hafashwe metero 13,000 by’insinga z’amashanyarazi, mu byaha 250 byagaragaye mu gihugu hose.

ACP Rutikanga avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2023 abiba insinga z’amashanyarazi inzego z’umutekano zari zabacogoje, ariko ko hongeye kugaragara ibyo bikorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Zimwe mu mpamvu zituma abajura biba izi nsinga nuko zirimo amafaranga ndetse abenshi baba bashaka urugori ruri ku mapoto ,ariho imirindankuba bakajya kurugurisha n’abacuruza inyuma.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru hafashwe abantu 2 abandi baracyashakishwa.

Ati “Abafatirwa muri ibi byaha by’ubujura bagezwa imbere y’ubutabera bagacibwa imanza”.
Mu bajura bagiye bafatwa usanga harimo ibyiciro bitandukanye kuko hari abafashwe barigeze gukora no mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, REG, bagasubira inyuma bakajya kuyangiza.

Ati “ Hari abagiye bagaragara ko bakoreye iki kigo nyuma ugasanga yatwaye nk’umwambaro wabarangaga mu kazi akawitwaza akajya kwiba insinga z’amashanyarazi, ariko abo na bo barafashwe kuko iperereza twakoze twasanze babaga barigeze kuba abakozi b’iki kigo”.

ACP Rutikanga avuga ko Polisi itazihanganira umuntu uwo ariwe wese wangiza ibikorwaremezo kuko aba yangiza umutungo w’igihugu.

Ati “Twabivuze kenshi ko abantu basenya bakanangiza ibyo igihugu cyubatse baba basenya iterambere ry’umunyarwanda niyo mpamvu tutazabihanganira namba kandi abazabifatirwamo bazajya bashyikirizwa ubutabera”.

Abakora ubu bujuru bamwe hari n’abahasize ubuzima ubwo bafatwaga n’inzego z’umutekano, bagashaka kuzirwanya bikarangira barashwe.

Abacuruza ibikoresho byakoreshejwe basabwe kugira uruhare mu kurwanya ubujura bw’ibikorwa remezo

Abacuruza insinga z’amashanyarazi, ibyuma bishaje n’ibindi bikoresho byakoreshejwe basabwe kugira uruhare mu guhagurukira ikibazo cy’ubujura bw’ibikorwa remezo byifashishwa mu gukwirakwiza umuriro n’amazi.

Tariki 21 Werurwe 2024, mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo, yahuje abahagarariye Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) n’Ikigo cy’itumanaho cya MTN, bafashe ingamba z’uburyo ibi byuma bizajya bigurwamo.

Aba bacuruzi basabwe kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa rya bimwe mu bikorwa remezo birimo insinga z’amashanyarazi, iz’itumanaho, ibyuma by’imiyoboro y’amazi n’ibindi bikoresho bifitiye abaturage akamaro.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu igaragaza ko kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2023, hibwe Imashini zihindura amashanyarazi (Transformers) zigera kuri 17 zifite agaciro ka Miliyoni zirenga 135Frw, naho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe, Polisi yafashe imodoka yari ipakiye insinga z’amashanyarazi zakoreshejwe zipima toni imwe n’igice zari zibwe, zigiye kwambutswa umupaka ngo zerekeze hanze y’Igihugu, ibyo byose bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu no ku bagenerwabikorwa ari bo baturage.

Ikindi abagize iri shyirahamwe ry’abacuruza ibi byuma basabwe ndetse n’inganda zicuruza ibyuma ni ukujya bandika ubazaniye ibyo bagura n’umwirondo we, kugira ngo bafatanye n’ubuyobozi gukumira ubu bujura.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruza insinga z’amashanyarazi, ibyuma n’ibindi bikoresho byakoreshejwe, Twahirwa Francis, yavuze ko bagiye kurushaho kurwanya abakora bene ubwo bucuruzi bw’ibikoresho biba byibwe no kugenzura abacuruzaga batabifitiye uburenganzira.

Yashishikarije bagenzi be kwirinda kuba ba ntibindeba, cyangwa indorerezi ahubwo bagafatanya n’izindi nzego kurinda no kubungabunga ibikorwa remezo.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko atarenze Miliyoni eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka