Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatirwamo

Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo bane bakurikiranyweho kugerageza kwiba miliyoni 30,5Frw bakoresheje sheki y’impimbano; bayavanye muri Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) bayimurira muri Banki ya Kigali (BK).

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Celestin Twahirwa, atangaza ko aba bagabo ngo bahimbye sheki y’umukiliya wa KCB, aho yagombaga kwimurira amafaranga angana na miliyoni 30,5 kuri konti y’uwitwa Mazimpaka Gilbert iri muri Banki ya Kigali (BK).

ACP Twahirwa yagize ati ”Mazimpaka yagiye ku ishami rikuru rya KCB ku manywa yo ku wa Gatanu (tariki 5/02/2016) atangayo sheki yasabaga kuvana ziriya miliyoni kuri konti y’umukiliya waho izimurira kuri konti ye iri muri BK, maze igihe iyimurwa ry’amafaranga ryari rikimara gukorwa, nyiri konti yabonye ubutumwa bugufi kuri telefone ye ahita amenyesha bwangu KCB ko nta yimura ry’amafaranga yigeze akora kuri konti ye.”

KCB yahise imenyesha BK na Polisi iby’iryo yimura ry’amafaranga ridasobanutse.

ACP Twahirwa akomeza agira ati ”Twahise dukorana na banki zombi ngo ababiri inyuma bafatwe, maze mu ma saa munani z’amanywa, mu modoka ya tagisi yakodesheje, Mazimpaka ari kumwe n’abitwa Jean Phillipe Makombe na Jean Claude Kayiranga basesekara kuri BK baje kubikuza ya mafaranga, twari twamaze kuhohereza abapolisi kare, ni na bo babataye muri yombi bataretse n’umushoferi wari ubatwaye.”

Polisi igaragaza ko uyu Kayiranga yari yarigeze gufatirwa mu bikorwa nk’ibi muri Nzeli umwaka ushize, mu gihe uyu Makombe we yari agishakishwa na none ku bujura muri banki.

ACP Twahirwa yagize ati ”Aba bagabo baremera icyaha bose, mu minsi mike barashyikirizwa ubushinjacyaha iperereza rirangiye.Turashimira kandi uburyo izi babki zombi zitwaye muri iki kibazo zinatworohereza gufata aba bantu; ni yo mpamvu abantu bakwiye kujya bahanahana amakuru, ni ko ibyaha nk’ibi byacika.”

Polisi y’u Rwanda ikaba ifite umutwe ushinzwe ibyaha bimunga umutungo (Financial Investigation Unit) washyizweho mu wa 2011 kugira ngo urwanye ibyaha bikorerwa ku mafaranga, gutera inkunga iterabwoba n’ibindi. Iri shami rikaba rikorera muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Kuva ryashyirwaho, ryahanganye n’ibyaha byinshi nk’ibi ku buryo imaze kuburizamo no guhagarika ubujura bwo mu ma banki bufite agaciro kagera ku madolari ya Amerika 210,000 muri 2012 n’amadolari ya Amerika 160,000 muri 2014.

Ikindi ni uko konti 22 zafunzwe muri 2015, izindi zikaba zigikorwaho iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kuki BK idafasfa ubutabera gukurikirana bukuzagara françisi wari umukozi wayo kukibuye wemeye KO bahindurira imbere ye ibyandinse kuri sheki KD abona KO bitari gukorwa na nyiri sheki bakamwiba kuri konti (umukiriya)francisi abibona ahubwo agasinya kuri sheki hamwe bahinduye ibyandinseho kuri shekiya nshimyimana assiel
ahubwo BK ikaburana ivuga KO irengana yamenye amakosa yakozwe n’umukozi ikamuhishira. ubuhamya bwatanzwe na Bado bede asobanura uruhare rwa bk

gafirita yanditse ku itariki ya: 10-02-2018  →  Musubize

Bravo Polisi yacu kuburizamo ubwo bujura no gufata abo bakekwa.Reka ibisigaye tubiharire abakora iperereza n’inkiko.

Mike yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka