Polisi y’u Rwanda yabahaye imirasire y’izuba basezerera udutadowa

Imiryango 278 yo mu Karere ka Musanze itagiraga amashanyarazi, yahawe na Polisi y’u Rwanda, ibikoresho by’imirasire y’izuba, ica ukubiri no gucana udutadowa.

Ibikoresho bahawe basabwe kubifata neza
Ibikoresho bahawe basabwe kubifata neza

Iyo miryango ni iyo mu Murenge wa Muko na Nkotsi; ikaba yashyikirijwe ibyo bikoresho, muri gahunda y’Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police month).

Uwitwa Mukamana, nyuma yo guhabwa ibikoresho by’umurasire w’izuba, yagize ati: “Bwajyaga bugoroba mu nzu hose hakaba icuraburindi, hakaba ubwo ncanye ibishishimuzo cyangwa itadowa. Byatubangamiraga n’abana ntibabone uko basubiramo amasomo bize, ubundi tukabaho ducumbeka imyotsi, mbese bitubangamiye cyane”.

Ati “Kuba duhawe iyi mirasire y’izuba tubonye umucyo mu ngo zacu, tubaye abasirimu b’amajyambere, kuko icuraburindi n’ibindi bibazo twaterwaga no kutagira amashanyarazi, bibaye amateka. Tuzayafata neza kugira ngo arambe, azatugeze no ku bindi bikorwa bifatika”.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwada, kwatangijwe ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, kukazarangwa n’ibikorwa binyuranye, harimo ubukangurabaga buzibanda ku gushishikariza abaturage kwibungabungira umutekano, kwita ku bituma bagira imibereho myiza, kwirinda ibyaha, amakimbirane mu miryango n’ibiyobyabwenge byugarije abantu.

SP Elvis Munyaneza ashyikiriza umwe mu baturage ibikoresho
SP Elvis Munyaneza ashyikiriza umwe mu baturage ibikoresho

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SP Elvis Munyaneza, akomoza kuri ibi bikoresho by’imirasire y’izuba, yibukije ababihawe ko ubu noneho nta rundi rwitwazo bafite, ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.

Ati “Aya mashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba muyahawe ngo abafashe mu kwibungabungira umutekano. Tuzi neza ko hari ibikorwa byinshi mwifuzaga kugeraho kuva cyera, ariko mukabangamirwa no kuba nta mashanyarazi mwagiraga. Ubwo muyabonye rero, icyo musabwa mbere na mbere, ni ukugira uruhare rufatika mu kwibungabungira umutekano, kuko ari wo zingiro ry’ibikorwa byose duharanira kugeraho”.

Ati “Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibahaye ibi bikoresho, bijye bicanira ingo zanyu, abana babashe kwiga, mugire indi mirimo mukora mwiteze imbere. Icyo tubasaba ni ukubibungabunga, kugira ngo bizababere isoko y’imibereho iboneye, yubakiye ku iterambere”.

Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yagaragaje uburyo iyi mirasire ibaye igisubizo ku baturage benshi.

Ati “Imiryango isaga 200 igizwe n’abarimo abana biga, babangamirwaga cyane cyane mu gihe cyo gusubiramo amasomo yabo, ibyo bikaba bibaye amateka. Nanone kandi barimo abagiraga ibibazo by’indwara zirimo n’iz’ubuhumekero, biturutse ku myotsi bahumeka y’amatadowa bacanaga buri munsi. Nimuyafata neza rero n’imibereho yanyu muzaba muyitayeho, mubeho mufite ubuzima bwiza kandi mutekanye”.

Aba baturage barimo abagaragaza ko bari barabuze uko bigobotora icuraburindi
Aba baturage barimo abagaragaza ko bari barabuze uko bigobotora icuraburindi

Mu miryango yahawe ibikoresho by’imirasire y’izuba, 209 ni iyo mu Murenge wa Nkotsi, naho 69 ikaba iyo mu Murenge wa Muko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyizakubamwafashijeabobatuge.imanaibaheumugisha

NiyonkuruDany yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka