Polisi y’u Rwanda n’iya Ethiopiya zasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano yo gufatanya na Polisi y’igihugu cya Ethiopiya, azibanda ku gufashanya mu bikorwa byo kongera ubumenyi ku mpande zombie, nk’uko babyemeranyijweho kuri uyu wa Gatanu tariki 19/10/2012.

Ibi babitangaje nyuma y’inama y’Umuryango uhuza abayobozi ba Polisi mu bihugu by’iburaziraba (EAPCO), ibera i Kampala muri Uganda, ko bazibanda mu kubaka ubushobozi bwa polisi mu nzego zitandukanye, guhahana amakuru n’inararibonye n’ubufatanye busesuye mu bijyanye n’umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana n’umuyobozi wa Polisi ya Ethiopiya, Workeney Gabeyehu, nibo bashyize umukono kuri ayo masezerano.

Icyo gikorwa cyitabiriwe kandi na Minisitiri w’umutekano, Sheikh Musa Fazil Harelimana na Amabasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Gen. Major Frank Mugambage ku ruhande rw’u Rwanda.

Ku ruhande rwa ethiopiya kitanirwa na Mulegeta Wuletaw, Minisitiri wa Leta ushinzwe umutekano mu gihugu ku ruhande n’umunyamabanga wungirije wa EAPCO, Buia Degfie.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka