Polisi y’u Rwanda n’iya Benin baraganira ku bufatanye mu by’umutekano
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye DG Soumaïla Allabi Yaya, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Benin hamwe n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro bigamije kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi.
- IGP Dan Munyuza yakiriye Itsinda ry’abapolisi baturutse muri Benin
Uruzindiko rwa IGP Soumaïla Allabi Yaya n’itsinda ayoboye, ruzamara icyumweru mu Rwanda mu biganiro bigamije kongera imikoranire y’ibihugu byombi, no kubungabunga umutekano.
IGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rwa DG Soumaila ari intabwe mu gushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Benin.
Ati “Ni ngombwa kuri twe gushyira hamwe imbaraga ndetse no gushyiraho ibikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka”.
- IGP Dan Munyuza yabanje kubakira mu biro bye
IGP Dan Munyuza avuga ko uru ruzinduko ruzafasha ibihugu byombi kurushaho kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka, ndetse n’iby’iterabwoba bikomeje guhungabanya umutekano ku mugabane no gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu kubaka ubushobozi bwa Polisi z’ibihugu byombi.
DG Soumaila Allabi Yaya yavuze ko umubano uhuza ibihugu byombi ugiye no guhuza inzego zombi za Polisi, mu bijyanye no gucunga umutekano, kurwanya iterabwoba ndetse bagakuramo amasomo azabafasha gucunga umutekano w’igihugu cyabo.
- DG Soumaïla Allabi Yaya
Ati “Nzi neza ko mwabashije kugira ubunararibonye bwo kurwanya iterabwoba kandi turashaka gukuramo isomo rizadufasha kubaka igihugu cyacu, cyugarijwe kuva mu bihe byashize n’imyigaragambyo ikomeye y’abantu batagendera ku mategeko”.
- IGP Dan Munyuza
- GP Soumaïla Allabi YAYA ubwo yakirwaga na Polisi y’ u Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|