Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano usesuye w’abantu n’ibintu muri Expo
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi itari mu Imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2025) nk’abagiye kumurika ibikorwa, ahubwo bahari kugira ngo bacunge umutekano w’abantu n’ibintu, bimakaze umudendezo n’umutuzo.

Ni bimwe mu byo umuvugizi wa Polisi yavuze ku wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha ririmo kubera i Kigali ku nshuro ya 28.
ACP Rutikanga yibukije abitabira iyo Expo kwirinda kwiyandarika no kwitwara nabi.
Yagize ati "Abanywa, banywe Less, n’unywa iyo less yirinde gutwara ikinyabiziga, birinde guha ibisindisha abana. Ndagira ngo mbabwire ko mu by’ukuri twebwe ntabwo twaje muri Expo, twaje kugira ngo ducunge umutekano w’abantu n’ibintu, twimakaze umundendezo n’umutuzo hano muri Expo, ubirengaho turaba tumucumbikiye ahantu aruhuke ntabwo turi bumwishyuze."
Uyu muyobozi yavuze ko bari no mu bukangurambaga bw’ubujura bukorerwa kuri za simukadi (Sim cards) za telefone, bukorerwa ku ikoranabuhanga.
Ati "Mwokagira Imana mwe, mubime amatwi abantu babahamagara ngo mubohereze amafaranga mutabazi, kuko duhora tubibutsa, tukabwira abantu, ariko ukajya kumva umuntu araguhamagaye ati barayanyibye. Rwose uguhamagara utamuzi ukamuha amafaranga uraba uyamwihereye."

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Jeannne Françoise Mubuligi, avuga ko bafite gahunda yo kubaka ahantu hisanzuye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ati “Ibiganiro tubirimo na MINICOM turimo kubiganiraho, ariko n’abandi bafatanyabikorwa bose twifuza kugira muri iki gikorwa turimo kubiganiraho, ku buryo mu minsi itari myinshi twagombye kubagezaho gahunda irambuye.”
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro Expo 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Antoine Marie Kajangwe, yagize ati “Iri murikagurisha ryerekana aho turimo turagana, ndetse bikerekana n’ibyo tutarabasha gukorera mu Rwanda cyangwa ibyo tugomba gushyiramo imbaraga, kugira ngo tubashe gutera imbere.”
Iri murikagurisha ririmo kubera i Gikondo ryatangiye ku wa 29 Nyakanga, rikazasozwa ku wa 17 Kanama 2025, rikaba ryaritabiriwe n’abamurika 475 barimo Abanayarwanda 378 n’abanyamahanga barenga 97 baturutse mu bihugu 19, mu gihe abarenga ibihumbi 500 biteganyijwe ko ari bo bazasura ibikorwa n’ibicuruzwa bitandukanye birimo kumurikwa.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|