Polisi y’u Rwanda irasaba abikorera ubufatanye mu kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irasaba abikorera kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, kandi bakagira uruhare mu kubirwanya.

Polisi y'u Rwanda irasaba abikorera ubufatanye mu kurwanya ruswa.
Polisi y’u Rwanda irasaba abikorera ubufatanye mu kurwanya ruswa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere muri Polisi y’u Rwanda (Commissioner for Inspection of Services and Ethics), ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi, avuga ko abikorera bakwiriye gufatanyiriza hamwe n’izindi nzego mu rugamba rwo kurwanya ruswa, harimo kwirinda kuyitanga ndetse no gutanga amakuru aho bayizi.

Uyu muyobozi avuga ko ruswa idakwiriye kwihanganirwa na gato kuko nubwo yaba umuntu umwe uyaka, bigira ingaruka ku gihugu cyose.

Mu kiganiro yahaye abikorera n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bose bagera kuri 400 bo mu Karere ka Gasabo, tariko ya 1 Kamena 2016, ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego ari bwo bwafashije mu kugabanya ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano na yo.

Agira ati “Si byinshi mu gihugu cyacu ariko niyo yaba umuntu umwe wayatse cyangwa wayakiriye, bigira ingaruka mbi ku bukungu. Ni yo mpamvu buri wese agomba kuyirinda kandi agatanga amakuru y’abantu babikora."

ACP Mbonyumuvunyi yongeyeho ko kugabanuka kw’ibyaha bya ruswa kwatewe n’ingamba zafashwe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego, hakiyongeraho ibihano bikomeye bihabwa abakoze iki cyaha.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zirimo gushyiraho ishami rishinzwe kuyirwanya (Anti-Corruption Unit), ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere (Inspection of Services and Ethics) ndetse n’ishami rishinzwe imyitwarire y’abapolisi (Police Disciplinary Unit).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ruswa imunga ubukungu.Ni yo mpamvu twese dukwiriye kuyirinda kandi tugatanga amakuru y’abayisaba, abayakira, n’abayitanga.Ubusanzwe guhabwa serivisi ni uburenganzira bw’umuntu; ariko aho ruswa iri; ubwo burenganzira buhinduka igicuruzwa.

Mike yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu kdi abantu bajye bamenya ko gutanga ruswa bihanirwa n’iteg3ko uyitanze ahanwa kimwe nuyakiriye.

alpha rwabukamba yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka