Polisi y’u Rwanda ibonye Umuvugizi mushya

ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda.

Izo mpinduka zisohotse mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, ACP Rutikanga akaba asimbuye CP John Bosco Kabera.

ACP Boniface Rutikanga
ACP Boniface Rutikanga

Mu mirimo itandukanye ACP Boniface Rutikanga yagiye ashingwa, harimo kuba Umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’Abibumbye.

Asimbuye CP John Bosco Kabera, wari umaze imyaka itanu muri izo nshingano, kuva mu Kwakira 2018, aho yari yasimbuye CP Theos Badege ubwo yajyaga mu butumwa bw’amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose kabera ntako atagize twizeyeko arahabwa inshingano nshya anazamurwe muntera dore ijwi rye Riri mumitima y’abanyarwanda

Nsabimana felix yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka