Polisi y’igihugu yiyemeje kurobanuramo abapolisi barya ruswa

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza avuga ko bimubabaje kuyobora abarya ruswa n’abayirwanya, ariko ko Polisi ikomeje kubavangura.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda aravuga ko abo ayobora barimo abarya ruswa benshi
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda aravuga ko abo ayobora barimo abarya ruswa benshi

DCG Munyuza avuga ko mu myaka itatu ishize Polisi imaze gusezerera, kubera ruswa, abayikoreraga bagera kuri 300 barimo 70 bari abapolisi bakuru.

Ibi yabitangaje mu gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye zigize igihugu kuri uyu wa gatandatu, ndetse no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuyirwanya uba buri wa 09 Ukuboza.

Polisi y’Igihugu ni rumwe mu nzego zigize Inama ngishwanama ku kurwanya ruswa n’akarengane, ndetse ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi, bategura inama ngarukamwaka isuzumirwamo uko ruswa yifashe mu gihugu.

DCG Dan Munyuza agira ati:”Hari umushyitsi uba muri Amerika wageze ku kibuga cy’indege(i Kigali) yibagirwa igikapu cy’amafaranga menshi, ariko umupolisi wagitoye amaze kukimusubiza yarishimye cyane ndetse ashimira Polisi y’u Rwanda”.

“Nyuma y’amezi make uwo mushyitsi yaragarutse anyura ku bapolisi ninjoro, umwe muri bo aramubwira ati ‘iyi mbeho ntimuyibona! Gira akantu aduha. Yarababaye cyane aravuga ati ‘ese ubu noneho ndavuga iki! Wowe ugomba kuba utari muri babandi!”

“Ingero nk’izi ni nyinshi, iyo bibaye hari igihe ucika intege ukavuga uti ‘Polisi iratunaniye’, urebye umubare w’abapolisi birukanwa buri mwaka kubera amafaranga ibihumbi 50, birababaje kuko Leta iba yabatanzeho byinshi”.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yijeje inzego zitandukanye ko umupolisi wese wakiriye ruswa ahabwa ibihano birimo gufungwa no kwirukanwa burundu mu kazi.

Avuga ko abapolisi benshi bakira ruswa biganje mu barinda umutekano wo mu muhanda no mu bakoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.

Akarere ka Kirehe mu twa mbere twitabira gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa
Akarere ka Kirehe mu twa mbere twitabira gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa

Ku rundi ruhande Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko hari uturere tutabyaza umusaruro Inama ngishwanama zashyiriweho kurwanya ruswa, bigatuma abayifata n’abayitanga batamenyekana.

Mu turere tutatanze raporo y’uyu mwaka harimo aka Gisagara, Gicumbi, Huye, Kamonyi, Kicukiro, Musanze, Nyagatare, Nyanza, Nyarugenge, Nyaruguru na Ruhango.

Polisi hamwe n'Urwego rw'Umuvunyi bakanguye inzego zitandukanye kugira ngo zifate ingamba zo gukumira ruswa
Polisi hamwe n’Urwego rw’Umuvunyi bakanguye inzego zitandukanye kugira ngo zifate ingamba zo gukumira ruswa

Mu turere twa mbere dutanga raporo ndetse twanabiherewe ibihembo, harimo Kirehe kaje ku mwanya wa mbere inshuro ebyiri zikurikirana, hakaba na Gatsibo na Nyamasheke ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu.

Muzungu Gerald uyobora akarere ka Kirehe avuga ko kuba inama ngishwanama yo kurwanya ruswa irimo inzego z’iperereza, ngo bibafasha kumenya ahatangirwa ruswa, ndetse abayakiriye(atavuze umubare) bagiye kugezwa mu butabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukuri gukora ibizamini bya perime haboneka cyane ruswa ugasanga akenshi abantu kubera ntabushobozi ugasanga batwara ntana perime ugasanga nabyo biri mubituma kubinyabiziga bamwe bagenda nta perime gusa nibyiza cyane.

RUKUNDO Nelson svenson yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Uyu mukuru wa Polisi y’igihugu nagerageze kabsa cyane cyane ku ma station ya polise bahashyire imbaraga!

alias Rousseau yanditse ku itariki ya: 11-12-2018  →  Musubize

sasa rero,kubirukana keretse uhereye ku murongo kuko abenshi bakorera mu muhanda cg ku ma station ya police bose barya ruswa keretse nimushyiraho uburyo bwo kuba reportinga tukajya tubandika amazina bagakorwaho iperereza nkuko bajya bafata babandi batera abana inda,tukajya tubandika ahasigaye namwe mukikorera iperereza amazina yabo tuba tuyazi nabo tubazi ahubwo bo kuki mutabirukana?

akaga yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

keretse uwahindura trafic police yose ntanumwe usigaye bakazana abashyashya batigeze bahakorera narimwe bakarebakobyibura habamo impinduka.

gasigawa ernest yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka