Polisi y’igihugu yatangiye igenzura ry’abapolisi bari mu mirimo
Abayobozi ba Polisi y’igihugu batangiye urugendo mu ntara enye z’igihugu basuzuma uko abapolisi bahakorera bitwara banabagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Kuri uyu wa mbere tariki 11 Mutarama 2015, bagendereye intara eshatu ari zo Uburasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Umuyobozi wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana yakoreye urugendo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa yari mu Majyepfo naho DIGP Juvenal Marizamunda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi na we ari mu Majyaruguru, bose batanga ubutumwa bw’umwaka Perezida Kagame yageneye abapoisi.

IGP Gasana asoma ubu butumwa aho yari mu ishuri rya Gishari yagize ati “Ibikorwa byanyu bya buri munsi bikwiye kurangwa no kumva inshingano mufite, kwitonda, ubunyamwuga kandi biherekejwe n’indangagaciro.
Kugira ngo dukomeze imihigo kandi tunarenzeho dukwiye kugendana n’igihe kandi tugakorana ingufu igihe cyose.”

Muri ubu butumwa abayobozi ba Polisi basomera abapolisi bugira kandi buvuga no ku bigwi bya Polisi y’igihugu uyu munsi buti “Twabashije gushyiraho inite eshanu za Polisi zikorera muri Centre Afrique, Haiti na Sudani y’Epfo, dufite amashuri atatu ya Polisi ari ku rwego rwo hejuru n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kazi ariko turacyifuza gukomeza kugera kure.”
Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburengerazuba nizo zitahiwe, bikazasurwa kuri uyu wa kabiri.

Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi gahunda y’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda yo gusura abo bayobora ni nziza cyane.Ibi bituma abayoborwa babona ko abayobozi babo babitaho kandi ko babazirikana.Ibi bikwiye kubera urugero izindi nzego.Ndashima Polisi y’u Rwanda ku muhati wayo mu gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.
Ariko wagirango abapolisi bato ntibemerewe kugaragara ku mafoto nk’aya !
iri genzura cg se isuzuma ni ryiza cyane kuko risaziga abapolisi bongeye gukangurwa maze akazi kabo bakagakora neza nubwo ariko basanzwe