Polisi y’igihugu yatangije ikigo cyo kubaka indangagaciro n’imyitwarire myiza
Ministeri y’Umutekano hamwe n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu zatangije ikigo kiri ku Cyicaro gikuru cya Police, kikazajya gihugurirwamo abantu b’ingeri zitandukanye ku myitwarire myiza n’indangagaciro (Ethics Center).
Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gufungura ku mugaragaro iki kigo, Umuvugizi wa Police, Supt. Theos Badege, yasabye abantu kwihutira kwihugura kugira ngo ingeso mbi zishobore gucika.
Ubuyobozi bwa police y’igihugu bwemeza ko Abaturarwanda bazabona service nziza zizira akarengane, ruswa no guharanira uburenganzira bwa muntu, biturutse ku nyigisho zizatangirwa muri icyo kigo.
Iki kigo kitazaba gikodeshwa, kizajya gihabwa ku buntu ibigo byifuza guhugura abakozi babyo cyangwa ku muntu wese wifuza gukora umwiherero igihe cyose akitse imirimo ye.
Icyo kigo gifite icyumba cy’inama cy’imyanya 40, kizakira abakozi bakorera ibigo birenga 10 bya Leta birimo za Ministeri, imiryango ya sosiyete sivile n’abikorera.
Iki kigo kizaba kinafite isomero ry’ibitabo bivuga ku ngingo zitandukanye zirimo amahame ndangamyitwarire n’imiyoborere myiza.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|