Polisi y’Igihugu yasabwe guhangana n’ibihe bigoye isi igezemo

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye yambika amapeti umwe mu bapolisi
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yambika amapeti umwe mu bapolisi

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye asaba Polisi y’Igihugu gukoresha ubushobozi igihugu gifite igahangana n’ibihe bigoye isi igezemo.

Bimwe muri ibyo bihe bigoye isi ihanganye nabyo muri iki gihe, nk’uko Ministiri Busingye abivuga, bishingiye ku ntambara, ihungabana ry’ubukungu, ihindagurika ry’ikirere n’ibiza.

Ibyo Minisitiri Busingye yabitangaje mu gikorwa cyo kwambika ipeti rya ‘Assistant Inspector of Police (AIP)’, abofisiye bato 413 bashoje amahugurwa mu Ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Yagize ati ”N’ubwo ibyo bibazo byose byugarije isi, abayituye twese dukeneye kubaho mu bwisanzure n’umudendezo bizira umutekano muke n’ibindi biwushamikiraho”.

“Ibyo ntibishobora kubaho hatabayeho ubufatanye. Amahoro twifuza twayageraho ari uko twebwe ubwacu tuyishatsemo, ni muri urwo rwego Polisi y’Igihugu isabwa kwiyubakira ubumenyi ikoresheje ubushobozi igihugu cyacu cyifitemo”.

Abashoje imyitozo mu Ishuri rya Polisi babanje gukora akarasisi
Abashoje imyitozo mu Ishuri rya Polisi babanje gukora akarasisi

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’i Gishari mu Karere ka Rwamagana, CP Vianney Nshimiyimana avuga ko Abapolisi 413 bari bamaze umwaka umwe biga ibijyanye no kugarura umutekano.

Ikindi kandi bize, ni ibijyanye n’imiterere n’imirimo ya Polisi, ubuyobozi n’imicungire y’abantu n’ibikoresho, amategeko, imyitwarire igenga Abapolisi.

Abo ba ofisiye bato banakurikiranye amasomo y’imyitozo ngororamubiri, kubungabunga amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye n’indi miryango, ndetse no gukoresha ibikoresho bitandukanye.

Minisitiri w'Ingabo James Kabarebe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka bari bahari
Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka bari bahari

CP Nshimiyimana agira ati ”Dushingiye ku ireme ry’amahugurwa bahawe n’indangagaciro batojwe, ntidushidikanya ko bazuzuza inshingano zabo neza”.

Minisiteri y’Ubutabera n’Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu by’umwihariko, bashimira uruhare abashinzwe umutekano mu Rwanda bagira mu bikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.

Bafata ifoto y'urwibutso
Bafata ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka