Polisi y’igihugu n’urwego rw’umuvunyi biyemeje gufatanya kurwanya ruswa

Polisi y’igihugu n’urwego rw’umuvunyi bemeranyijwe guhuriza hamwe imbaraga mu gukumira no kurwanya ruswa mu gihugu, mu rwego rwo kunoza inshingano ibyo bigo byombi bisanzwe bihuriyeho.

Mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye wabaye tariki 08/01/2013, umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko ubusanzwe Polisi yari yarashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira ruswa, zirimo ishyirwaho rya komisiyo yayo ishinzwe gukumira no kurwanya ruswa.

Akomeza avuga ko hari n’ikigo cyigisha imyitwarire inoze y’umukozi (Ethics Center), udusanduku tw’ibitekerezo, umurongo wa telefone abantu bahamagaraho mu gihe baba babonye aho ruswa itangwa, ndetse n’uburyo bwo kwiyandikisha kw’abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya internet.

Ifoto y'urwibutso, abakozi b'inzego zishinzwe kurwanya ruswa n'akarengane mu gihugu.
Ifoto y’urwibutso, abakozi b’inzego zishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu gihugu.

Polisi ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, yashyize imbaraga nyinshi mu gukumira ruswa kugirango ye kuba ubwiru, gusa igikenewe ni ufatanye mu kuyirandura burundu; nk’uko IGP E. Gasana yatangarije umuvunyi mukuru, Aloysia Cyanzayire, nyuma yo gusinya ku masezerano y’ubufatanye, bari ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Madame Alosia Cyanzayire yishimiye ko ubufatanye bw’urwego ayobora na Polisi y’igihugu buzafasha guhanahana amakuru n’ubunararibonye, ndetse no gusangira ubumenyi mu gukumira ruswa n’ibindi byaha bishingiye ku karengane.

Umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’urwego rw’umuvunyi, wanitabiriwe na Ministiri w’umutekano, Sheikh Musa Fazil Harelimana, umuyobozi wungirije w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Mary Gahonzire, hamwe n’abakozi b’ibigo bitandukanye bifitanye isano no gukumira ruswa n’akarengane mu gihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka