Polisi y’ibihugu by’i Burayi (EUROPOL) yiyemeje gukomeza gufasha iya Africa (AFRIPOL)
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu muryango uhuza Polisi y’ibihugu by’i Burayi, (Europol), Michel Quill, yemereye abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara gukomeza ubufasha uwo muryango usanzwe uha Polisi zo mu bihugu bya Afurika.
Tariki 04/03/2014, Ku munsi wa kabiri w’inama ya gatatu y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara iri kubera mu Rwanda, Michel Quill yavuze ko bazakomeza gufasha imiryango nka EAPCCO ihuje Polisi z’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba na Afripol mu kubaka inzego ziyigize kugirango barusheho kurwanya ibyaha ndetse n’ ibikorwa byabo bitere imbere.
Yakomeje avuga ko kugirango umuryango uhuza Polisi y’ibihugu by’i Burayi, (Europol) ugere ku nshingano zawo, ukeneye inkunga ituruka muri Afurika, aho bafatanya mu kurwanya ibyaha birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

Profeseri Dogiteri Jurgen Stock, umuyobozi wungirije ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu cy’Ubudage, mu kiganiro yatanze yavuze ko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bibangamiye umutekano n’iterambere, bikaba kugirango birwanywe hagomba kubaho ubufatanye hagati y’ibihugu bitandukanye.
Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Nigeria (DIGP) Jonathan Johnson, we yatanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha ndengamipaka ku rwego mpuzamahanga”, akaba yavuze ko hari ibihugu bikigaragaza ingufu nke mu gukorana mu rwego rwo kurwanya ibyaha.

Yanavuze ko hari ibihugu bikirangwamo ruswa, kutagira uburyo buboneye bwo kubika amazina n’ibimenyetso by’abakekwaho ibyaha n’ibindi.
Aha yagize ati: “Hari ibihugu bimwe bigitseta ibirenge mu gushyira umukono ku masezerano amwe n’amwe, n’abayashyizeho umukono, usanga kuyashyira mu bikorwa batabiha ingufu. Birakwiye ko dushyiraho ingamba zo gufashanya, guhanahana abakekwaho ibyaha, tugafashanya mu guhanahana ubumenyi, amakuru mu rwego rwo kudaha icyuho umunyacyaha kuko akorera icyaha mu gihugu kimwe gahungira mu kindi”.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|