Polisi ntiyemeranywa n’abaturage ba Kamembe bavuga ko polisi ikingira abajura ikibaba

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibyo abaturage b’umujyi wa Kamembe bavuga ko polisi ituma ubujura bukomeza muri uyu mujyi atari byo.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, yabitangaje nyuma y’aho abaturage bo muri Kamembe bavugiye ko iyo bafashe umujura bakamushyikiriza polisi ihita imurekura bigatuma uwo mujura yakomeza akazi ko kwiba.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko polisi itarengera abajura kandi bahungabanya umutekano ishinzwe kurinda. Asobanura ko Abanyarwanda bakwiye kujyana no kumenya amategeko kuko ikirego cyose kidakurikirwa no gufungwa. Yagize ati “ubutabera si ubufunga gusa, hakirwa ikirego hakarebwa uburemere bwacyo”.

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko ibyo abaturage bavuga ko bazajya bafata umujura bakamukubita atari ko bikwiye kugenda kuko bashobora kwikururira ibihano aribo.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Gufata umujura ukamukubita ni ukuyoba bikomeye. Nihagira ukubita umuntu akaremwa uruguma icyo gihe police izakora dossier y’uko habayeho gukubita wowe wamukubise ukurikiranweho icyaha ari wowe”.

Supt. Theos Badege arasaba abaturage kugirira ubutabera icyizere aho batanyuzwe bagatanga ikirego banyuze mu nzira zashyizweho ariko bakirinda kwihanira.

Ubujura bukunda kwigaragaza mu mujyi wa Kamembe, nk’uko abawukoreramo babivuga, ni ubw’abantu bakora mu mifuka y’abantu bakuramo amafaranga ndetse n’ubw’abaterura ibintu mu ngo z’abantu bakiruka.

Jean Baptiste Micomyiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka