Polisi ngo ntibereyeho guca amande gusa ahubwo ibereyeho no kwigisha abaturage
Kuri uyu wa 11/06/2013 mu gihugu hatangiye icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi. Mi mihango yabereye mu mpande zitandukanye z’igihugu hatanzwe ubutumwa bugaragaza inshingano za Polisi n’akamaro zifitiye abaturage.
Mu karere ka Rusizi, abaturage basobanuriwe ko muri icyi cyumweru Polisi igiye kwigisha abatwara ibinyabiziga kimwe n’abakoresha amaguru uburyo bwo gukoresha umuhanda.
Umuyobozi wa Plisi mu karere ka Rusizi, Chief Supt. J.Claude Kajeguhakwa, yasobanuye ko bagiye kwigisha abatwara ibinyabiziga uko bagomba kubahiriza amategeko badaciwe amande kuko ngo Polisi itabereyeho guhana gusa nkuko benshi babyibwira.
Yavuze ko mbere yo guhana hagomba kubanza kubaho inyigisho noneho abatazishyize mu bikorwa akaba aribo bafatirwa ibihano.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu gukumira ibyaha ni umusingi w’umutekano urambye” cyatangijwe n’urugendo rwitabiriwe n’abantu batandukanye.
Abitabiriye icyo gikorwa basobanuriwe ko mu nshingano Polisi ifite harimo kurinda umutekano w’abaturage ariko ngo ntibyagerwaho hatabayeho ubufatanye hagati y’inzego zose akaba arinayo mpamvu abaturage bose basabwa kugira uruhare runini mu kuwubungabunga kuko umutekano ari uwa buri wese.
Mu karere ka Rusizi hazakorwamo ibikorwa bitandukanye harimo kurwanya ibyaha mu ngo, ibiyobyabwenge, inkongi z’umuriro hakoreshejwe imodoka za kabuhariwe, gusana amazu y’abaturage badafite ubushobozi n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yashimye uruhare n’imikorere abaturage b’aka karere bafitanye na Polisi mu kubungabunga umutekano cyane cyane barushaho guhanahana amakuru.
Akarere ka Rusizi kasinyanye amasezerano na Polisi y’igihugu agamije guteza imbere umutekano kandi abapolisi bazahugura inzego zitandukanye aho bazarebera hamwe bimwe mu bibangamira umutekano bigakumirwa hakiri kare.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|