Polisi n’Uturere tw’Amajyepfo bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano
Mu rwego rwo kurushaho gufatanya mu gukumira ibyaha bitaraba, tariki 09/10/2013 uturere dutandatu two mu Ntara y’Amajyepfo twasinye amasezerano na polisi y’u Rwanda agamije ubufatanye mu guhanahana amakuru arebana n’iby’umutekano w’abantu n’ibyabo.
Uturere twashyize umukono kuri aya masezerano ni Nyaruguru, Gisagara, Nyamagabe, Ruhango, Muhanga na Kamonyi. Utundi turere turimo Nyanza na Huye twari dusanzwe dufitanye aya masezerano na polisi y’u Rwanda.
Buri muyobozi muri utu turere hamwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, bagiye bashyira umukono kuri ayo masezerano y’ubufatanye ahagarikiwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali nk’umugabo wo kubihamya.

Karekezi Léandre uyobora akarere ka Gisagara akaba ari umwe mu bashyize umukono kuri ayo masezerano yavuze ko polisi ari umufatanyabikorwa wabo utabura kuboneka amanywa na nijoro.
Yagize ati: “Abandi bafatanyabikorwa dukorana amanywa bwakirwa bakiryamira ariko polisi turahorana yaba ku manywa cyangwa mu ijoro”.
Nk’uko uyu muyobozi w’akarere ka Gisagara yakomeje abivuga ngo polisi baba bari kumwe nayo ibihe byose ikarindira umutekano abantu n’ibyabo ntihagire ubihungabanya.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yishimiye uburyo utwo turere twagiranye amasezerano y’ubufatanye na polisi y’igihugu.
Yavuze ko imikoranire yatwo na polisi yari isanzwe ariko ngo ubu igiye kurushaho kwiyongera kubera igihango cy’amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha impande zombi zagiranye.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel yabwiye abayobozi b’utwo turere ko nibubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano bazanabihemberwa ibihembo by’ishimwe.
Yagize ati: “Mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo ako bizagaragara neza ko kitwaye neza muri aya masezerano kazahabwa imodoka y’ishimwe”.
Aya masezerano uturere tw’Intara y’Amajyepfo twasinyanye na polisi y’u Rwanda ni amasezerano azahoraho hagati y’izi mpande zombi zayasinyanye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|