Polisi n’Itangazamakuru bariga uko bahuza imikoranire

Urwego rushinzwe kwigenzura kw’Itangazamakuru (RMC) na Polisi y’Igihugu, baravuga ko amahugurwa yahuje izo mpamde zombi azafasha kunoza imikoranire.

Ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubushakashatsi n’Umuco (UNESCO), barimo kungurana ibitekerezo ku bwisanzure mu gutara no gutangaza amakuru, ndetse no kubahiriza ituze rya rubanda.

Polisi n'Itangazamakuru mu mahugurwa y'uburyo bagomba gukorana.
Polisi n’Itangazamakuru mu mahugurwa y’uburyo bagomba gukorana.

Buri ruhande rugaragaza impamvu y’imikorere yarwo rimwe na rimwe ibonekamo kudahuza n’urundi. Ni muri urwo rwego UNESCO ivuga ko yaje kwigisha amahame mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye (UN) ku mikoranire y’Itangazamakuru na Polisi.

Abanyamakuru batandukanye baravuga ko muri rusange imikoranire na Polisi y’u Rwanda ari myiza, ariko ngo hari aho babujijwe gutara amakuru bitari ngombwa.

Hari abanyamakuru bavuze ko mu gihe cy’imikino n’igihe abaturage bubatse mu buryo bw’akajagari basenyerwa, itangazamakuru rikumirwa, nk’uko umwe mu banyamakuru yabitangaje.

Yagize ati “Ibyo nsanga nta mpamvu yo kubihisha kuko ntaho bihuriye no kwica iperereza.”

Peter Wald wa UNESCO (guhera ibumoso), DIGP Marizamunda wo muri Polisi y'Igihugu n'Umuyobozi wa RMC, Cleophas Barore.
Peter Wald wa UNESCO (guhera ibumoso), DIGP Marizamunda wo muri Polisi y’Igihugu n’Umuyobozi wa RMC, Cleophas Barore.

Umuyobozi w’Urwego RMC, Cleophas Barore yakomeje gusobanura ko amahugurwa azamara iminsi itatu ahurije hamwe Polisi n’abanyamakuru, "ari umwanya ukomeye wo gusasa inzobe, kuko ntabwo wakorana n’umuntu mutaziranye".

Polisi y’Igihugu mu ijwi ry’Umuvugizi wayo, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko Itangazamakuru na Polisi, bombi bakwiye kumenya ko badahanganye ahubwo ari abafatanyabikorwa.

Yavuze ko niba umunyamakuru abujijwe gutara inkuru runaka, ati "nawe nk’umuntu ushaka imikoranire myiza akwiriye kwakira neza uko yategetswe."

Polisi y’Igihugu yagaragaje ko ibiganiro iza kugirana n’abanyamakuru, ku rundi ruhande ngo biza kuyifasha gukumira "amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga", rimwe na rimwe ngo hari abanyamakuru baba bagize uruhare mu kuyakwirakwiza.

Mu masomo UNESCO irimo gutanga mu mahugura yabahuje atangiye kuri uyu wa kane tariki 21 Mata 2016, iravuga ko imikoranire y’Itangazamakuru na Polisi ngo ifite akamaro cyane, mu kwizeza abaturage ko umutekano uhari ndetse no gukorera mu mucyo.

Umuyobozi wa UNESCO mu Rwanda, Peter Wald yakomeje asobanura ko gukorana n’itangazamakuru kw’inzego z’umutekano biteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza. Ati "Niyo mpamvu itangazamakuru rigomba koroherezwa kubona amakuru."

UNESCO ikomeza igaragaza ko gukorana n’Itangazamakuru kw’inzego z’umutekano, bituma habaho gukumira ibyaha bitandukanye, aho yibukije inshingano n’ibyo buri wese akwiriye kwitondera.

Ibitekerezo   ( 1 )

ndi umunyamakuru ariko imikoranire muvuga ihera ku munwa gusa sinyumva. nawe se polisi iba yifuza ko umunyamaluru yayihishurira ahantu hari inkuru y’umutekano mbere y’uko ayikora.
ariko c mu gihe umunyamakuru akeneye amakuru kuri polisi !!!!!!!
Mubaze umuvugizi wo mu Majyepfo !!!!!!

yegoko yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka