Polisi irasaba abagenzi kugira uruhare mu kwirinda impanuka zo mu muhanda
Polisi y’u Rwanda irasaba abagenzi kugira uruhare mu kwirinda impanuka zo mu muhanda kuko zituruka ku tubahiriza amategeko y’umuhanda no kuwugendamo nabi.

Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yasobanuye ko ubufatanye ari ngombwa hagati ya Polisi n’abagenzi n’abatwara ibinyabiziga kugira ngo hirindwe impanuka kuko uruhare rwa bombi rukenewe.
ACP Rutikanga avuga ko nubwo hashyirwaho amategeko agenga imigendere mu mihanda usanga abagenzi bamwe batayubahiriza bigatuma habaho impanuka zihitana ubuzima bwa bamwe ndetse abandi bakazikomerekeramo.
Ati “Impanuka ntizacika hatabayeho ubufatanye ku mpande zombi kuko uruhare rw’abakoresha umuhanda ari ngombwa cyane kugira ngo zigabanuke ku kigero cyo hejuru cyane."
Umuvugizi wa Polisi avuga ko umunyamaguru akwiye kugendera ku ruhande yagenewe ntagendere mu muhanda ahanyura imodoka mu rwego rwo kwirinda kuba yagongwa nazo.
Ikindi yibutsa abagenzi n’abatwara ibinyabiziga ni ukwambuka umuhanda bakurikije amatara ayobora ibinyabiziga ‘Feux rouge’ bakirinda gukora amakosa yateza impanuka biturutse kutubahiriza ibyo amatara abategeka gukora.
Ati “Iyo umunyamaguru ageze mu masangano y’imihanda, akwiriye kubanza kureba niba mu byapa biri aho ngaho hari ikimwereka ko yemerewe kwambuka akanareba ko imodoka zahagaze zamuhaye umwanya wo gutambuka, imodoka nazo ziba zigomba kubahiriza uburenganzira ku mugenzi ugenda n’amaguru”.
Mu rwego rwo gufasha abanyamaguru gusobanukirwa n’amategeko y’umuhanda, Polisi ihugura abantu batandukanye ikoresheje uburyo bwo kubaza ibibazo mu mutwe bakabisubiza ‘Police quiz’, kugira ngo abakoresha umuhanda bamenye neza icyo amatara ayobora ibinyabiziga abategeka ndetse n’abagenzi bagire ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda.
Aha ni naho umuvugizi wa Polisi yakomeje yibutsa abantu gukoresha neza inzira y’abanyamaguru ‘Zebra crossing’, kuko byagaragaye ko hari bamwe mu banyamaguru bawukoresha nabi bigatuma bashobora guteza impanuka.
Ati “Aha rero abanyamaguru basabwa kwambuka babanje kugenzura mu muhanda ko nta kinyabiziga kiri hafi kugera aho bambukira kugira ngo areke gitambuke nawe atambuke nta nkomyi, ariko mu kwambuka akihuta kuko umuhanda uba urimo ibindi binyabiziga”.

Ikindi abagenzi bibutswa n’ukujya bagira uruhare rwo kuba babwira umushoferi igihe babona agenda nabi mu muhanda ku buryo bishobora kubateza impanuka ndetse byaba ngombwa bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano kuri nomero 0788311343 ku muntu uri muri Gasabo, Nyarugenge yahamagara 0788311342, Kicukiro kuri 0788311341 no kuri 113 bagafashwa mu kibazo baba bahuye nacyo.
Abagenzi bo barabivugaho iki
Bamwe mu bagenzi bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’uruhare rwabo rwo gukumira impanuka zo mu muhanda bagahamagarira abandi gutanga amakuru aho babonye amakosa akorwa n’abashoferi.
Karekezi Alexandre, ni umuturage wo mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, avuga ko akenshi iyo agiye gutega imodoka abanza kureba ko umushoferi atasinze ndetse ko atanarengeje umubare wagenwe kugira ngo hirindwe impanuka.
Umuhire Alice we avuga ko atajya yihanganira kubona umushoferi utwaye avugira kuri telefone kuko aziko bishobora kubateza impanuka akamusaba ko yabireka.
Ati “Hari n’abatwara banyweye ku bisindisha ariko kuko bazi ko hari nimero ziba ziri mu modoka zitwara abagenzi bashobora guhamagaragaho inzego z’umutekano abenshi baritwararika gukora amakosa abagenzi tubareba”.
Umuhire avuga ko hari abagenda n’amaguru usanga batubahiriza amategeko y’umuhanda kubera uburangare nabo bakaba bateza impanuka mu muhanda.
Ati “Turashima gahunda ya Polisi ijya iza guhugura abagenzi haba abagenda n’amaguru ndetse n’abari mu modoka rusange kuko bituma turushaho gusobanukirwa n’amategeko y’umuhanda bikaturinda gukora amakosa kubera ubumenyi budahagije”.
Ohereza igitekerezo
|
ABAGENZI BARINDE IMANUKA