Polisi irasaba abafite ibinyabiziga bose kubigenzura buri gihe mbere yo kubijyana mu muhanda
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali bwasabye abafite ibinyabiziga bose kugenzura imikorere yabyo, mbere yo kubyerekeza mu mihanda, hamwe no kwitabira kubisuzumisha mu kigo kibishinzwe cya “Controle technique”, kiri i Remera mu mujyi wa Kigali.
Spt. Albert Gakara, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yabitangarije Kigali Today, nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 07/01/2013, ku Muhima ahitwa kuri Yamaha, imodoka ya taxi yacitse feri isekura ibinyabiziga birenga umunani yagiye isanga mu muhanda, igana i Nyabugogo.
Nta muntu witabye Imana, uretse abagera ku 14 bakomeretse, barimo bane bamerewe nabi cyane, nk’uko umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yasobanuye.
Yagize ati: “Umushoferi wabanje kugenzura ikinyabiziga cye mbere yo guhaguruka, akanitabira kugisuzumisha muri ‘controle technique’ ku gihe, ntabwo ashobora guteza impanuka nk’iriya yaraye ibereye ku muhima.”

Impanuka ziterwa no gucika feri cyangwa ikiyobora ikinyabiziga (volant), zimaze kuba nyinshi mu gihugu, ku buryo ngo hashobora kuzabaho igihe cyo gukumira ibinyabiziga bimwe na bimwe bitujuje ibisabwa, bikaba byabuzwa guterera no kumanuka imisozi; nk’uko Spt Gakara yakomeje asobanura.
Mu gihe kitararenga ukwezi, mu karere ka Kicukiro (kuri centre) naho habereye impanuka imeze nk’iyabereye ku Muhima, aho imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yacitse feri imanuka iva i Nyanza, igenda isekura ibinyabiziga birenga bitandatu yari isanze mu nzira, ikaba yaranashenye uruzitiro (igipangu) cy’ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyigiro (IPRC).
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko wamugani wa nzabandora controle technique yaba imaze iki mugihe haboneka imodoka zitujuje ubuziranenge kandi hahora hakorwa controre yizo Modoka!!Ahahahahahahahahahah birababajee!
Ariko byumvikana bite ko imodoka igenda ita pieces ijya mu muhanda igatwara abantu 18 ngo habaho controle technique!!!! Ruswa yavuzwe na transparency interanational kuri kiriya kigo cya polisi kigenzura ibinyabiziga ishobora kuba ari yo ibyihishe inyuma bigatuma ubuzima bw’abantu n’umutungo w’igihugu bihatikirira!! Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda!!!!