Polisi irahumuriza abatarakora ibizamini by’impushya za burundu

Polisi y’u Rwanda ivuga ko igihe abantu bamaze badakora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga (bafite impushya z’agateganyo) bazacyongererwa, bitewe n’impamvu zitabaturutseho z’uko muri Covid-19 ibi bizamini bitakozwe.

Abacikanywe barimo gutegurirwa uko bazakora ibizamini
Abacikanywe barimo gutegurirwa uko bazakora ibizamini

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko batirengagije ikibazo cy’abafite impushya z’agateganyo (permit provisoire), zigiye kurangiza igihe zahawe bitewe n’uko nta bizamini byakozwe.

CP Kabera ati "Tuzi igihe tutatanze ibizamini, tuzafata igihe waboneye uruhushya rw’agateganyo, mu mwaka wa mbere tuzakuramo igihe wamaze udakora ibizamini bitaguturutseho kibe impfabusa, n’umwaka wa kabiri twagombaga kurwongera tubikureho nanone bibe impfabusa, uruhushya rwawe rugire agaciro."

Umuvugizi wa Polisi avuga ko hazemezwa ko umuntu wese wabonye uruhushya rw’agateganyo igihe hatakorwaga ibizamini by’impushya za burundu, ashobora kongererwa igihe cyangwa akemererwa guhita akora ikizamini.

CP Kabera avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, baza gutangaza gahunda yo gukora ibizamini by’impushya z’agateganyo, mu gihe hagitegerejwe igihe ibizamini by’impushya za burundu bizakorerwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP Réné Irere, avuga ko abafite inyota yo gukorera impushya ari benshi cyane, ku buryo ngo bafunguye umurongo wo kwiyandikisha, imibare igahita yuzura n’icyumweru kitarashira.

SSP Irere avuga ko site zo gukoreraho ibizamini zongerewe hirya no hino mu Gihugu, ziva kuri 10 zigera kuri 16, mu rwego rwo kwegereza serivisi abifuza impushya zo gutwara ibinyabiziga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nabazaga abantu code zabo zegejwe imbere Igihe cyo gukora ntibakore kuberako batiteguye bizagenda bite ?

Diane yanditse ku itariki ya: 26-06-2023  →  Musubize

Nabazaga abantu code zabo zegejwe imbere Igihe cyo gukora ntibakore kuberako batiteguye bizagenda bite ?

Diane yanditse ku itariki ya: 26-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza,ubwose nkajye nakoreye uruhushya rw ’agateganyo(Provisoire)ndarutsindira Nkirufata bwcyeye tujya GUMA MURUGO bwambere nambere,kuva icyo gihe kugeza nubu sindakora ikizamini cya Kategori nimwe,Mwabwira niba najye ngifite amahirwe nitegure ikizamini cg Ntamahirwe ngifite?Mumbarize Murakoze.

Gakwaya Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-11-2022  →  Musubize

Mutubarize niba bazafungura mbere yuko umwaka wa 2022 urangira, cyangwa niba bazongera umwaka utaha umuntu areke gukomeza yangiza amafaranga ye ntanikizami ategereje.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka