Polisi irahakana kurenganya abandikirwa na ‘Cameras’ zo ku mihanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arahakana ko camera zo ku mihanda zaba zandikira abatwara ibinyabiziga habayemo kwibeshya ku byapa, kuko hari abavuga ko bandikirwa kandi bari mu muhanda bemerewe kugendera ku muvuduko wa 60km/h, bagasanga bandikiwe muri 40km/h.

CP Kabera avuga ko ntawe Camera yarenganyije ahubwo abantu baba bishe amategeko agenga ikoreshwa ry'umuhanda
CP Kabera avuga ko ntawe Camera yarenganyije ahubwo abantu baba bishe amategeko agenga ikoreshwa ry’umuhanda

CP Kabera avuga ko impinduka ziri gutera igihunga abatwara ibinyabiziga ari ubushobozi n’ibikoresho birimo kwiyongera kuri Polisi y’Igihugu, aho za Camera zishinzwe kugenzura umuvuduko w’imodoka zirimo kwiyongera haba izigendanwa n’izishinze, kandi n’abapolisi bakaba biyongera.

CP Kabera avuga ko iteka rya Perezida No 85/01 ryo ku 02 Nzeri 2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda no kuyigendamo, mu ngingo ya 29 mu gika cya mbere ivuga ko umuyobozi wese w’ikinyabiziga atagomba kurenza umuvuduko washyizweho byemewe n’amategeko.

Na ho igika cya kabiri kikaba kivuga ko iyo nta mategeko yashyizweho agenga umuvuduko ushyirwaho, hakurikizwa kutarenza 80km/h, kutarenza km60/h, kutarenza 50km/h, kutarenza 40km/h, hakaba n’ibyapa bisaba utwaye ikinyabiziga kutarenza 25km/h.

CP Kabera asaba abatwaye ibinyabiziga kutibaza ngo icyapa kijya he, ahubwo bagakurikiza amabwiriza ashyirwaho n’inzego zibishinzwe kuko iyo amategeko yamaze kujyaho Polisi na yo ni ho ihera ishyiraho uburyo bwo kugenzura abatayubahiriza.

Agira ati “Ibyo abantu bakwiye kubyumva nta tegeko ryigeze ryirengagizwa. Na ho abavuga ko babandikira inshuro nyinshi, igihe cyose uzarenga ku mategeko Camera izakwandikira inshuro zose wishe amategeko n’iyo waba wayarenze inshuro zirenze 10”.

Ku bavuga ko bandikirwa ubutumwa bugatinda kubageraho amande akiyongera, CP Kabera avuga ko icyo gihe uwakererewe kubona ubutumwa iyo agiye kwishyura adacibwa amande, na ho ugize ikibazo akaba asabwa kwegera Polisi bakamusobanurira.

Hari kandi abatwara ibinyabiziga bagaragaza ko Camera zibandikira inshuro nyinshi zikurikiranye nta n’igihe gishize, hakaba n’abavuga ko abapolisi bashobora gutanga uburenganzira bwo gutambuka mu buryo bwihuse kandi Camera zikabandikira.

Kuri ibyo bibazo CP Kabera avuga ko umupolisi iyo aguhaye uburenganzira bwo gutambuka atagutwarira imodoka, kandi utwaye agomba kwibuka ko guhabwa uburenganzira atari ukwica amategeko.

Agira ati “Abantu babyuke batekereza kureba ibyapa biri ku mihanda, kuko usanga babyuka bareba aho Camera ziri, izo si inshingano zabo kuko ntabwo bashinzwe kumenya aho Camera ziri bashinzwe gukurikiza amategeko. N’iyo waba warashyizemo ibikwereka ko Camera iri imbere ,ibyo ntaho bihuriye n’icyapa, icyapa nukirenza Camera izakwandikira”.

Ku bijyanye n’abandikiwe inshuro nyinshi zikurikiranya, CP Kabera avuga ko ufite bene icyo kibazo agana Polisi bakareba niba ari byo koko, ariko ngo nta rujijo rurimo usibye kuba abantu batubahiriza amategko.

Avuga ko ibyapa byinshi bya 40km/h, n’ibya 60km/h bimaze imyaka myinshi hirya no hino ariko ubu hongewemo ibindi ari nabyo birimo kugora abantu cyane ukubyubahiriza, kuko baba batarebye neza.

Agira ati “Njyewe umuntu yanyoherereje ubutumwa ko nandikiwe narengeje 40km/h kandi hari icyapa cya 60km/h, ariko ntabwo yari yigeze amenya igihe yerengeye icyapa cya 40, yinjira mu cya 60 ni yo mpamvu abantu bakwiye kujya bagenda bareba”.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko nta bwinyagamburiro bwinshi ku bakeka ko bazakomeza kuyobya uburari bahunga ibihano, gusa akavuga ko bizagenda bimenyerwa nk’uko utugabanya muvuduko mu modoka twamenyerewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gutwara imodoka ugenda ureba iburyo nibumoso ushaka ibyapa, ulongera kugenda ureba reba zaoto zicicikana hose utibagiwe abanyamaguru namakamyo agenda nabi

Shofer yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Keretse His excellence ariwe ugize icyakora abandi nta mbabazi

Emile yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Muraho ibyapa nibyubahirizwe, ariko biterwe habayeho kureba koko niba aho gishyizwe kihakwiriye, aho bitari nabyo bihajye. Kugenda urwana na feri ngo urarenza 40, muri make uba ufashe urugendo rugamije iki? Nta muntu uhaguruka iwe, adafite ikimuzinduye, kitari kujya kwicara mu muhanda. Leta cyangwa ishyireho uburyo bwayo bwizewe bwo kwihutisha abafite impamvu. Ikindi numva abaturage bagomba kugira ijambo ku byemezo bibafatirwa cyane iyo bibaye n’amategeko ahana ibyaha bitari muri code pénal. Bikanyura mu nzira ziteganywa n’itegeko nshinga bikanabanenyeshwa, ntibize bibitura hejuru.
Murakoze

Commonwealth yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka