Polisi irahakana imitwe y’abagizi ba nabi ivugwa mu Majyaruguru

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, buranenga abakwirakwiza ibihuha bagamije guca igikuba mu baturage, mu gihe hari umutekano usesuye muri iyo ntara.

Mu bo ubwo buyobozi bwatunze agatoki, harimo n’itangazamakuru rikorera muri ako gace cyane cyane iryandika, aho ngo bamwe mu banyamakuru bakomeje gukwirakwiza ibihuha, bandika ibyo batahagazeho.

Ni ibyo umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Francis Muheto, yatangarije kuri Radio Musanze, aho yagaragaje ko hari abakomeje guca igikuba mu baturage bavuga ko Intara y’Amajyaruguru yibasiwe n’‛imitwe’ y’abagizi ba nabi.

Ati “Urajya kumva, ukumva biravuzwe ngo mu murenge runaka hari umutwe, mu wundi murenge ngo hari undi mutwe, ukumva mu gihugu hose biravuzwe, wakumva ubukana buremereye bw’ibyo bavuga, mu by’ukuri wagira ngo igihugu kirafashwe, kandi ibyo ari ibinyoma”.

Iyo mitwe y’abagizi ba nabi yakomeje kuvugwa mu Majyaruguru, yagiye ahabwa amazina anyuranye arimo Abamozambike, Abana ba shitani, Abanyarirenga, Abanyacadi n’andi, Umuyobozi wa Polisi avuga ayo mazina aba agamije gutera abantu ubwoba hagamijwe kubiba.

Ati “Nanjye ibyo ndabyumva ariko abantu bagomba kumenya amagambo bakoresha, umutwe ni ikintu kinini cyane, kugeza ubu ntabwo navuga ngo hari umutwe, hari ibintu njya mbona bandika cyangwa se abaturage baba bavuga, ukabona ko harimo n’ubuswa”.

Arongera ati “Izina bita Abamozambike ngirango byigeze kubaho muri za 80 na…, sinzi icyari cyabiteye ariko ngirango ni muri za ntambara zo muri Mozambike, umunywi w’urumogi ushaka gutera abantu ubwoba aza yigamba yiyita amazina nk’ayo, n’abaturage bagafatiraho bakavuga icyo kizina, nta mutwe navuga ngo urahari, abahari tuzi ni abajura, umujura umwe babiri bishyirahamwe bagatega abantu biyise umutwe”.

CSPN Muheto yavuze ko mu bihe bitandukanye abaturage batabaza Polisi ngo hari umutwe wabateye bajyayo bagasanga ni abajura, ati “Baradutabaza ngo hari umutwe wabateye, twajyayo tugasanga ni umuntu ku giti cye ushaka kubiba, duherutse no gufata abashumba aho za Kinigi biyise umutwe, ubu barafunze, sinakubwira ngo hari ikintu runaka cyitwa Umutwe uri aha naha”.

Afande Muheto yanenze itangazamakuru ryiganjemo iryandika n’irikorera kuri mbuga nkoranyambaga, aho bamwe muri bo bandika amakuru atari ukuri.

Ati “Abanyamakuru cyane cyane abandika cyangwa abo kuri social Média, ubona iyo ibyo bihuha babihaye imbaraga nabyo birazamuka kdi abaturage barabisoma, simbabujije gutangaza amakuru ariko itangazamakuru ni ikintu benshi bumva kandi bafata nk’ukuri, ariko bagombye kugerageza bakandika ibintu bagenzuye”.

Arongera ati “Ntabwo uzahura n’umuntu wasinze kanyanga n’urumogi ngo umutunge micro, nakubwira ngo ndi Mozambike uhite wandika usange byakwiriye isi, ngira ngo bajye bibuka ko n’amategeko anahari akurikirana umuntu wanditse ibihuha”.

Uwo mupolisi, yaburiye abantu bakwirakwiza ibihuha, abibutsa ko bakwiye gukora batekereza ku gihugu, birinda ubufana cyangwa andi marangamutima akubiyemo ibihuha.
Ati “Iyo uri umunyamakuru wabyize, uzi uburemere, ingaruka zabyo ku gihugu iyo nkuru ukwiye kuyiyungurura ukayigeza ku muntu uyakira idafite ingaruka mbi, ntukuremo ukuri ariko kandi ntushyiremo n’ibihuha bica igikuba mu baturage”.

Yanenze n’abayobozi mu nzego z’ibanze bigira ba ntibindeba, ikibaye cyose gihungabanya umutekano bakumva ko ari Polisi yonyine yo kugikemura, kandi ubushobozi babufite.

Yagize icyo asaba abantu bajya mu buyobozi batagambiriye gukorera abaturage, Ati “Abajura urasanga bari mu gace runaka birazwi, ngo nk’aho Karwasa nta muntu uhanyura, kandi aho hantu hari Gitifu w’umurenge uw’akagari, umuyobozi wa Dasso n’abandi, abo bantu bagomba kubazwa icyo kintu, ariko icyo nabwira abaturage bitaragera aho ngaho, ni bampamagare bambwire, amakuru akemura byose”.

Arongera ati “Abaturage bafite uruhare rwabo, nibagire ishyaka ryo gukunda igihugu cyabo, nibagutunga micro, yego ibyaha byabaye bivuge uko biri, niba hari uwakurenganyije bivuge, ariko reka kongeraho ibintu bitari byo, ntacyo bimaze, niba utanabizi ubwire umunyamakuru uti ibi simbizi uti nugaruka ejo nzakubwira uko bimeze, ariko reka kuvuga gusa utazi ibyo uvuga, utazi uburyo wangiza igihugu cyawe utabizi”.

Yagarutse ku muyobozi mu nzego z’ibanze uherutse gutangaza ibihuha, ati “Nari mbivuze mpereye kuri wa muyobozi uherutse kuvuga ibyo atazi, ati nanjye sinzi ibyaribyo byarandenze, niba byakurenze sesera witahire nyine byakurenze, icyo nabwira abaturage n’uko u Rwanda rufite umutekano usesuye, kandi abashaka gukorera igihugu ni benshi, turabizeza ko dufatanyije nta cyatunanira, abo bajura tugomba kubahashya. Gira uruhare mu kubaka igihugu cyawe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka