Polisi iraburira abasenga bateza urusaku n’abasengera ahatemewe
Polisi y’u Rwanda yavuze ko abantu bajya mu byumba by’amasengesho, bagasenga bagasakuza cyane na bo barebwa n’ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana, ingingo ya 37 y’itegeko rirengera ibidukikikije, zisobanura kandi zigahana abateza urusaku n’induru, haba ku manywa cyangwa nijoro, inavuga kandi ko atari byiza gusengera mu buvumo n’ahandi hatemewe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, avuga ko abateza urusaku nabo bahungabanya umutekano akaba ariyo mpamvu hakozwe ubukangurambaga, bwo kurwanya urwo rusaku kuko rubangamira umudendezo n’umutuzo bya rubanda.
Ati “Ni yo mpamvu hashyizweho amasaha ntarengwa, abakora ibirori n’imiziki bya nijoro batagomba kurenza, abasenga na bo ntibabujijwe kuba bahura bagasenga ariko igihe bateje urusaku bikabangamira abaturanyi, baba bakoze amakosa kuko baba bishe itegeko ribuza abantu kubangamira abandi”.
Yongeyeho ko n’abasengera ahatemewe nko mu mazi no mu buvumo, baba barenze ku mategeko yo kurengera ibidukikije kandi ko nabyo bihanwa n’amategeko.
Ati “Abasengera ahatemewe byo ubwabyo birimo umutekano mucye kuko haba hatizewe ku buryo byateza nk’impanuka y’urupfu, nk’abo bajya mu buvumo no mu mazi, turabasaba ko abakibikora babireka”.
Ku bajya mu byumba by’amasengesho mu ngo z’abandi, ACP Rutikanga avuga ko byagombye gukorwa hakiri kare ndetse bigakorwa mu mutuzo, kandi bakirinda kubikora mu masaha y’ijoro kuko igihe basakuza kandi bwije biba bibangamiye abandi.
Ati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwongeye kwibutsa abaturarwanda ko kubangamira ituze n’umutekano w’abandi uteza urusaku n’induru, bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko”.
ACP Rutikanga yaboneyeho gukangurira umuntu wese, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, gufatanya gukumira no kurwanya icyo cyaha, hagamijwe kubungabunga umutekano n’ituze, no kwirinda ingaruka z’ibihano abashobora kubifatirwamo zirimo igifungo, ihazabu no gufatira ibyateje urusaku.
Buributsa kandi ko ubangamiwe n’urusaku cyangwa umenye agace kabujijwe umutuzo, yahamagara nomero z’ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye, cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa wa 112.
Ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganyiriza abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugera ku mezi abiri n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000, kugera kuri Miliyoni imwe cyangwa kimwe muri ibyo.
Ingingo ya 108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo ku wa 8 Mata 2005, rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, igena igihano ku bateza urusaku cy’igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana, kuri buri nshuro habaye urusaku.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|