Polisi iraburira abamotari badakoresha mubazi

Mu gihe abamotari bavuga ko batemera gukoresha imashini za mubazi kuko ngo zibahombya, Polisi y’u Rwanda yo irabibategeka kubera inyungu z’umutekano wabo n’uw’abaturage muri rusange.

Abamotari badakoresha mubazi baraburirwa
Abamotari badakoresha mubazi baraburirwa

Umwe mu bamotari bakorera i Kigali, yemeje ko mubazi basa n’abazanze bitewe n’uko abo zihesha inyungu ngo ari abashoramari bazishyize kuri moto, akavuga ko kugira ngo bunguke ari uko inzego zibishinzwe zazamura ikiguzi cy’urugendo.

Uyu mumotari avuga ko bahawe imashini za mubazi lisansi ikigurwa amafaranga 1,160 kuri litiro, ariko ubu ikaba igeze hafi ku 1500Frw, nyamara ikiguzi cy’urugendo kuri moto kitarigeze gihinduka.

Agira ati “Mubazi dusa n’abazanze, buriya ibilometero bibiri bya mbere kuri mubazi byishyurwa 400Frw, urugendo rukurikiraho rukaba 107Frw/km, bibaye ko ikilometero cya mbere n’icya kabiri byishyurwa 400Frw ariko ibikurikiraho wenda bikaba nka 150Frw/km.”

Asubiza iby’iki cyifuzo, Umuyobozi mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA) ushinzwe Abamotari, Peter Mubiligi, avuga ko barimo gukora inyigo izatangazwa vuba ariko atamenya igihe, igamije kureba niba ikiguzi cy’urugendo kuri moto cyazamurwa.

Mubiligi agira ati “Iyo nyigo iri mu nzira, ariko buri gihe ntibivuga ko uko ‘essence’ izamutse ibiciro by’izindi serivisi na byo bihita bizamuka. Babanza kureba inkurikizi biri bugire kuri iyo serivisi, iyo nyigo rero ni biba ngombwa ko igaragaza ko igiciro kigomba kuzamuka, ubwo bizatangazwa.”

Abamotari binubira ko ibigo bicuruza ikoranabuhanga rya mubazi bibaca amafaranga angana na 1/10 kuri buri rugendo rwanditswe mu mashini, bakavuga ko ayo mafaranga ari menshi mu yo basabwa harimo ay’ubwishingizi n’ikiguzi cy’ibikomoka kuri peterori gihora kizamuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko abamotari bagomba kwitabira gukoresha mubazi nk’uburyo buboneye bwo kumenya aho baherereye, mu rwego rwo kurinda umutekano wabo n’uw’abaturage muri rusange.

SSP Irere ati “Hari abamotari hafi 18,650 bafite mubazi, hari n’abandi hafi 5,000 batarazibona ariko bazisezeranyijwe, icyo nshaka kubwira abamotari ni uko iyo bagenda mu muhanda tuba tubizi tuba tubareba, uwacanye mubazi turamumenya.”

Ati “Iryo koranabuhanga ryashyiriweho kugira ngo umutekano wabo ucungwe, kubera ko iyo yacanye mubazi tubasha kumenya ngo ‘yari aherereye aha’, iyo hari abamuteze igico bashaka kumugirira nabi tumenya aho dushakishiriza, abagenzi na bo ni nk’uko”.

Kugeza ubu umumotari wese ufatwa atarimo gukoresha mubazi acibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, na byo ariko ngo babigizeho ikibazo cy’aho ayo mafaranga ajya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Baranzengereje nukuri peee

johnny Baptiste yanditse ku itariki ya: 16-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka