Police yashyizeho uburyo bwo gufasha abatega indege mu masaha ya nyuma ya saa tatu
Police y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abagenzi bajya n’abava mu mahanga mu ndege mu masaha akuze, kugira ngo batagira ingorane igihe barengeje igihe cyo kuba batari hanze (couvre-feu).
Umugenzi ajya ku rubuga rwa murandasi: www.mc.gov.rw cyangwa agakoresha telefone igendanwa akandika *127# agakurikiza amabwiriza, kugira ngo ahabwe uruhushya (clearance pass) rumwemerera kugenda mu masaha ari hejuru ya saa tatu z’ijoro.
Ibi kandi birareba abatwara taxi na moto bajyana abagenzi ku kibuga cy’indege.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yatangaje ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwatangiye gukoreshwa guhera kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2020.
CP Kabera John Bosco yagize ati “Tuributsa abaturarwanda bose ko guhera ku itariki 3 Kanama 2020, abantu bose bajya cyangwa bava ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali basabwa kwerekana uruhushya rwo gutambuka (clearance pass) igihe babisabwa n’abapolisi”.
Uko uruhushya rusabwa
Waba ukoresha mudasobwa usaba uruhushya unyuze ku rubuga rwa www.mc.gov.rw, cyangwa kuri telefone igendanwa ugakanda *127#; usaba uruhushya asabwa kuzuza ibisabwa byose, nimero ya telefone, ibirango by’ikinyabiziga n’igihe ikinyabiziga kigomba kumara mu muhanda hanyuma ugatanga na nimero y’urugendo rw’indege (flight number).
Ku bagenzi bavuye mu mahanga, CP Kabera yasobanuye ko gusaba impushya babifashwamo na hoteli bacumbitsemo, ariko igihe umuntu yakenera gusohoka muri hoteli, yaba agiye aho atuye cyangwa asohotse kubera impamvu zihutirwa nyuma y’amasaha ntarengwa; uruhushya rugomba gusabwa n’umuntu ubwe.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yanibukije ko abasaba impushya bazajya basabwa no kwerekana amatike y’ingendo, ndetse akomeza avuga ko abantu bose bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, by’umwihariko kwambara agapfukamunwa, gusukura intoki no guhana intera.
Abapolisi nk’ibisanzwe barakomeza akazi kabo ko gufasha abakoresha umuhanda kugira ngo babibafashemo.
Ukeneye ibindi bisobanuro, abaturarwanda cyangwa abandi bose bireba barasabwa guhamagara umurongo wa telefone 0788311606.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
- Dore impamvu abakingirwa Covid-19 bazakomeza kwambara udupfukamunwa
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri COVID-19
- Mu Rwanda abantu 119 babasanzemo COVID-19, abakize ni 245
- Nimuce inkoni izamba - Abarimu b’amashuri yigenga babwira Koperative Umwalimu SACCO
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abakize ni 443
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 350
- Mu Rwanda abantu 333 bakize COVID-19, ntawapfuye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|