Plan International yatangije ‘Girls Get Equal’ hanahembwa Inkubito z’Icyeza 83

Umuryango Plan International watangije ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu bwiswe ‘Girls Get Equal’(Abakobwa bagire uburenganzira muri byose) hatangwa n’ibihembo ku Nkubito z’Icyeza 83, aba bakaba ari abakobwa batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bya Leta.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri iki cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 mu Karere ka Musanze, mu nsanganyamatsiko igira iti “Duharanire ko umukobwa wese agaragara, yumvwa akanahabwa agaciro″.

Ubwo bukangurambaga bugiye gufasha abaturage mu guharanira uburenganzira bw’umwana cyane cyane umukobwa, kurwanya inda zidateguwe mu bangavu no kurandura burundu ikibazo cy’igwingira mu bana, hifashishijwe amatsinda y’urubyiruko n’abagore.

Ni igikorwa cyatangiye gushyirwa mu ngiro kuko umuryango Plan International Rwanda wamaze gushyiraho amatsinda y’abagore mu turere 12 uwo muryango ukoreramo n’amatsinda y’abana b’abakobwa biga mu bigo binyuranye by’amashuri mu Rwanda.

William Mutero, umuyobozi wa Plan International mu Rwanda, yavuze ko ubwo bukangurambaga bugiye gukorwa mu gihe cy’imyaka itatu, akizera ko buzasigira umwana w’umukobwa kurushaho kwigirira icyizere mu kugana iterambere.

Yagize ati “Ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wacu w’imena (Imbuto Foundation), ubu bukangurambaga bugiye guhindura umwana w’umukobwa bumushyire ku rwego ruhanitse. Abakobwa bakomeje kuvugwaho amateka mabi y’ikandamizwa mu mibereho yabo.”

“Turashaka guhindura ayo mateka, twereke isi ko umukobwa afite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwe, kugenda aho ari ho hose akavuga. Umukobwa afite ubushobozi bwo gufata ibyemezo mu kurwanya abamushyiraho iterabwoba n’abamutesha agaciro bamwangiriza ubuzima. Ni byo tugiye kwibandaho muri ubu bukangurambaga dufasha umukobwa kurushaho kugaragariza bose ubushobozi bwabo″.

Ibyo umuyobozi wa Plan International mu Rwanda yagaragaje ko bigiye gukorwa mu bukangurambaga bwatangijwe, byagarutsweho na Soraya Hakuziyaremye, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gushyikiriza Inkubito z’Icyeza 83 ibihembo bitangwa na Imbuto Foundation, aho yanenze abagabo bakomeje guhohotera abana b’abakobwa babicira ubuzima.

Ati “Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, Nyakubahwa Madame First Lady, hari ibyo yatwibukije bibangamiye iterambere ry’umukobwa, umugore n’umuryango. Umukoro wa mbere twatahana ni ugushaka umuti w’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, ingaruka bibagiraho mu gihe cyo kubyara ndetse no kurera abana babakomokaho. Dukomeze gutekereza ku muzi w’iki kibazo duhereye no ku bantu babatera inda, baba bagenzi babo bangana cyangwa se n’abagabo bakuze tujya twumva″.

Minisitiri Hakuziyaremye yashimiye ubuyobozi bwa Imbuto Foundation, bukomeje gufasha abana b’abakobwa kurushaho kwiga neza, asaba abahawe ibihembo gukomera ku ndangagaciro na kirazira, baharanira ubuzima bwiza mu myaka yabo iri imbere.

Yagize ati “Bakobwa bacu, ubu namwe mubaye indangamirwa, muharanire kugumana iryo kamba kuko kuba Inkubito y’Icyeza ntibigarukira mu gutsinda gusa, ahubwo mukomeze indangagaciro na kirazira byiyongera ku bumenyi mufite bityo ni mubyubahiriza ejo hanyu hazaba heza, mugire umuco wo gukorera ku ntego no gukorera hamwe″.

Abakobwa bahembwe ni 83 baturutse mu bigo by’amashuri byo mu ntara y’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera. Muri rusange muri uyu mwaka hahembwe 234 biyongera ku 5,852 bamaze guhembwa na Imbuto Foundation kuva mu mwaka wa 2005.

Bahawe ibihembo binyuranye aho mu mashuri abanza hahembwe umwana utarengeje impuzandengo y’amanota 15, mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hahembwa umukobwa uri mu cyiciro cya mbere mu mitsindire(Division 1) mu gihe mu basoje amashuri yisumbuye hahembwe batanu bahize abandi muri buri ntara hagendewe ku mashami bize.

Uhembwa ahabwa icyemezo cy’ishimwe kiriho umukono wa Madame Jeannette Kagame, inkoranyamagambo y’icyongereza, ibitabo bibiri by’icyongereza, ibikoresho by’isuku, ibikapu, ibahasha y’amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda n’ibindi bikoresho by’ishuri.

Abarangije amashuri yisumbuye bongererwaho mudasobwa igendanwa n’amahugurwa y’ibanze mu gukoresha mudasobwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bagashyirwa no mu mahuriro y’Inkubito z’icyeza.

Plan International na yo yahembye amatsinda atatu y’abagore bo mu turere tunyuranye bagaragaje kuba indashyikirwa mu guhindura imibereho myiza y’abaturage, aho buri tsinda ryahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Uwo muryango wahembye n’amatsinda atatu y’abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bakora umurimo wo gutanga ubutumwa mu mbyino aho bahawe ibikoresho binyuranye bizabafasha mu bukangurambaga bwabo.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko Abakobwa n’Abagore nabo babona imyanya ikomeye muli Leta.Nta kibazo kirimo kubera ko benshi bategeka neza,ndetse hari abarusha abagabo gutegeka neza.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu madini no mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuhayobora.Byisomere muli 1 Timote 2 umurongo wa 12 na 1 Abakorinto 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore nabo baba Pastors ,Bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza.Ni icyaha nk’ibindi,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.Bizababuza kubona ubuzima bw’iteka.

gatera yanditse ku itariki ya: 18-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka