Plan International irasabwa kwita ku mwana n’umuryango we
Minisitiri wa Minisiteri yo Gucyura Impunzi no gukumira Ibiza, Mukantabana Seraphine, arasaba Plan International Rwanda kwita ku mwana, idasize abo mu muryango we bose.
Minisitiri Mukantabana yabigarutseho mu muhango wo gusoza ibiganiro abakozi b’uyu muryango bari bamazemo iminsi itatu barebera hamwe ibyagezweho, imbogamizi ndetse n’ingamba zafatwa mu kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu kwita ku bana b’impunzi, kuri uyu wa 23 werurwe 2016.

Mu mwaka wa 2014, Plan International ni bwo yiyemeje gufatanya na MIDIMAR ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) gutanga umusanzu wawo mu kwita ku mpunzi cyane cyane mu bijyanye no kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.
Ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi zirimo iz’Abanyekongo ndetse n’iz’Abarundi (zakiriwe nyuma mu mwaka wa 2015).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|