Plan International igiye gufasha urubyiruko 1,200 rukennye kubona akazi

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori, ‘Plan International-Rwanda’ wifashishize undi witwa ‘Akazi Kanoze Access’, batangiye guhugura no gufasha urubyiruko 1,200 rwo mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo na Bugesera kuzaba rwavuye mu bushomeri mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Plan International yahuje abafatanyabikorwa batandukanye bazayifasha guteza imbere gahunda yo guhanga imirimo ku rubyiruko
Plan International yahuje abafatanyabikorwa batandukanye bazayifasha guteza imbere gahunda yo guhanga imirimo ku rubyiruko

Plan International ivuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze bazayifasha kumenya urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu rutagize amahirwe yo gukomeza kwiga, rukabanza gutozwa kwigirira icyizere hanyuma rukajyanwa kwiga imyuga no kwihangira imirimo.

Umuyobozi muri Plan International ushinzwe gahunda yo kongera ubumenyi n’amahirwe ku rubyiruko mu kwihangira imirimo (SOYEE), Armel Mugenzi, avuga ko mu rubyiruko 1,200 rwo mu miryango itishoboye ruzahabwa amahirwe, harimo abakobwa 55% hamwe n’abahungu 45%.

Mugenzi yagize ati “Ntabwo tuzabaha ubumenyi gusa ahubwo hari abo tuzafasha kwiga imyuga, kubona akazi kameze neza, kubaka amatsinda yo kubitsa no kugurizanya. Hari abo tuzafasha kubona igishoro cy’ibanze kugira ngo bateze imbere imishinga, ndetse no kubafasha kumenya amahirwe y’akazi bashobora kubona mu bice batuyemo”.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Umuryango ‘Akazi Kanoze’, Mukarugambwa Ntwali Anne-Marie, yakomeje asobanura ko urwo rubyiruko ruzabanza gutozwa kwimenya no kwisobanukirwa, kwikorera no kwigirira icyizere mbere yo koherezwa kwiga imyuga yabateza imbere.

Yagize ati “Bazagera ku mirimo bayikore neza cyangwa bahange iyabo, ni abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe batashoboye kurangiza kwiga ayisumbuye kubera ubukene, kuba ari abakobwa babyariye iwabo cyangwa se urubyiruko rufite ubumuga”.

Umuyobozi wa Plan International mu Rwanda, William Mutero, avuga ko abakobwa babyariye iwabo ari bo bazitabwaho cyane mu gufashwa kubona akazi
Umuyobozi wa Plan International mu Rwanda, William Mutero, avuga ko abakobwa babyariye iwabo ari bo bazitabwaho cyane mu gufashwa kubona akazi

Aba barimo gutoranywa n’ubuyobozi bw’ibanze mu turere twa Nyaruguru, Bugesera na Gatsibo, bakaba bagomba kuba bafite imyaka y’ubukure kuva kuri 16-30.

Umuryango Plan International uvuga ko gahunda yo gufasha urubyiruko rukennye kuva mu bushomeri izatezwa imbere n’inkunga yatanzwe na Guverinoma y’u Budage ikabakaba ibihumbi 800 by’amayero (asaga miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Umukozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe guteza imbere umurimo ushingiye ku bumenyi, Jean Pierre Habimana, avuga ko iyo gahunda ya Plan International n’abafatanyabikorwa, ije kunganira no guteza imbere ibigo by’urubyiruko bisanzwe biri muri utwo turere.

Habimana yizeza urubyiruko rwo mu tundi turere Plan International idakoreramo, ko hari indi mishinga minini ihakorerwa, bagasabwa kuyimenya no gusobanuza kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma y’u Rwanda (NST1) igamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku murimo, iteganya ko kuva muri 2017 kugera muri 2024 hazahangwa imirimo mishya idashingiye ku buhinzi igera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

Guverinoma ikaba ivuga ko mu mwaka wa 2020 yari igeze ku mirimo mishya 777,135, ndetse ko 84.6% byayo yakorwaga n’urubyiruko, n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyayikomye mu nkokora imyinshi igahagarara, nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa IPAR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka