Pivotech igiye gukoresha mazutu ya IRST

Pivotech Company Ltd ejo yagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ubushakashatsi (IRST) yo kugerageza mazutu ikorwa n’icyo kigo mu bimera.

Pivotech irateganya gukoresha mazutu ya IRST mu igerageza hanyuma yasanga kuyikoresha ntacyo bitwaye ikazajya ariyo ikoresha.

Joshua Ibrahim, umuyobozi wa Pivotech Company Ltd mu Rwanda, atangaza ko gukoresha mazutu ituruka mu mahanga kandi ikagira ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere bidakwiye. Iyi sosiyete yasanze ibyiza ari ugukoresha mazutu y’umwimerere itangiza ikirere ikorwa n’Abanyarwanda kandi irengera ibidukikije.

Umyobozi mukuru wa IRST, Nduwayezu Jean Baptiste, atangaza ko ikigo ayobora gikora amavuta agera kuri litiro 2000 k’umunsi ku buryo litro 1400 sosiyete ya Pivotech icyenera ku kwezi itazabura. Avuga ko litiro y’amavuta ikorwa na IRST idahenda ugereranyije n’izindi kuko litiro imwe igura amafaranga y’u Rwanda 950.

Ubuyobozi bwa IRST butangaza ko bugiye kongera ubuso buhingwaho ikimera cya jatrofa bikorwamo mazutu kuko abitabira kugura mazutu ikomoka ku bimera bagenda biyongera.

Pivotech Company Ltd ifite isoko ryo gutanga ibikomoka kuri peteroli ku mashini zokoresha iminara ya sosiyete y’itumanaho, Tigo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka